Si imyenda migufi gusa n’ibonerana ntiyemewe muri BK Arena – amabwiriza

Abambara imyenda igaragaza ubwambure bakumiriwe muri BK Arena

BK Arena yashyize hanze amabwiriza agenga imyambarire n’imyitwarire y’abitabira ibirori n’ibitaramo bibera muri iyi nyubako, ivuga ko abitabira ibitaramo bambaye imyenda igaragaza imyanya y’ibanga  bakumiriwe.

BK Arena ishyize hanze aya mabwiriza mu gihe hari hashize iminsi hari impaka ku myambarire iboneye ku bitabira igitaramo.

Mu gitaramo giheruka kubera mu mbuga ya BK Arena cy’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania,abaje batikwije basubijweyo bityo ntibyavugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu mabwiriza BK Arena yashyize hanze, ivuga ko imiryango ya BK Arena igomba kuba ifunguye ku isaha ya saa kumi n’igice z’amanywa ( 4:30pm). Ni mu gihe amarembo ya BK Arena azaba yafunguye saa cyenda z’amanywa (3PM).

BK Arena yategetse ko nta gitaramo kigomba kurenza isaha ya saa yine z’umugoroba kitararangira ndetse ko nta mwana uri munsi y’imyaka 18 ugomba guhabwa ikinyobwa gisembuye. Iyi nyubako ivuga ko imyitwarire itaboneye ibangamira abandi  itazihanganirwa.

Imyenda yakomojweho

Mu itangazo rya BK Arena , yavuze ko umuntu yemerewe kwambara mu buryo bwe no kugaragaza umwihariko we, ariko imyambarire igomba kuba ijyanye n’uko ari ahantu hahurira abantu benshi.

Yagize iti “ Turasaba buri umwe  kwambara neza mu buryo buhuye n’ubwo abantu bahurira abantu benshi.”

Yakomeje iti “ Imyanya y’ibanga  igomba kuba itagaragara kandi imyenda ibonerana igomba kuba itagaragaza ubwambure.”

BK Arena ivuga ko imyenda iriho amagambo, amashusho cyangwa ibimenyetso biteye isoni, byibasira abandi, bibangamira cyangwa bitera ubwoba abandi bitemewe.

Ivuga kandi ko guhohotera abandi, kubatera ubwoba, kurwana cyangwa gukora urugomo bidashobora kwihanganirwa.

Iyi nyubako ivuga ko umuntu uzagaragaza imyitwarire ishobora gushyira ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi mu kaga ashobora kwangirwa kwinjira cyangwa agasabwa gusohoka muri BK Arena.

Iti “Buri wese azaba asabwa gukurikiza amabwiriza ahabwa n’abashinzwe kwakira abantu, ab’umutekano ndetse n’abakozi ba BK Arena.”

BK Arena isohoye aya mabwiriza mu gihe hateganyijwe igitaramo cy’umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Rema giherekeza umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 21, uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026. Iki gitaramo cyo kikaba ku munsi wo kuwa Gatandatu tariki ya 5Nzeri 2026.

Ubwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaraga amashusho y’umwe mu bari bitabiriye igitaramo cy’umuhanzi Diamond , Diamond Platnumz Experience , yangirwa kwinjira kubera imyenda byavugwaga ko itaboneye, Polisi yavuze ko yiseguye ku byabaye ndetse igiye gukurikirana ikibazo.

Hari n’andi mashusho y’umukobwa wo mu Karere ka Rubavu yagiye hanze ashyirwa mu modoka ya Polisi azira ko yambaye imyenda migufii. Polisi yiseguye ku byabaye .

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB , Dr Murangira Thierry , yavuze ko bidakwiye ko umuntu yakorera ihohotera undi yitwaje imyambarire.

Yagize ati “Nta mpamvu n’imwe, nta n’urwitwazo rugomba kubaho rwo guhohotera umugore. Iyo mitekerereze iraciriritse cyane, nta muntu muzima ukwiriye gutekereza atyo. Uzabigerageza azahanwa n’amategeko.”

Abitabira ibitaramo basabwe kwishima ariko badahunganyije umutekano wabo n’uw’abandi
Abambara imyenda igaragaza ubwambure bakumiriwe muri BK Arena

UMUSEKE.RW

Share This Article