Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye azatangazwa ku wa 20 Kanama 2026.
NESA yabitangaje mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 15 Kanama 2026, ivuga ko amanota azatangazwa saa Munani z’amanywa.
Aya manota ni ay’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza (PLE) n’abakoze ibizamini by’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level) mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Ibizamini bisoza amashuri abanza byakozwe mu ntangiro za Nyakanga 2026, byitabirwa n’abanyeshuri 277.452, barimo abakobwa 154.353 n’abahungu 123.179.
Ku rundi ruhande, ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye byitabiriwe n’abakandida 149.533, bikaba byarakozwe hagati muri Nyakanga 2026.
Nyuma abarimu batoranyijwe bagiye ku masite atandukanye mu Gihugu gukosora ibyo bizamini.
Gutangaza aya manota bizaba bibanziriza gutangira kw’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2026/2027, giteganyijwe gutangira ku wa 7 Nzeri 2026.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
