Abantu 10 bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kunywa inzoga

Mu karere ka Nyanza ni mu ibara ritukura cyane

Nyanza: Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari abaturage 10 banyoye inzoga zitujuje ubuziranenge zibakoraho,  bakaba bajyanwe mu Bitaro.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyanza, Kayitesi Nadine yabwiye UMUSEKE ko hari abaturage bavuye mu Murenge wa Mukingo batashye ubukwe mu Murenge wa Nyagisozi, bahageze banywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, abagera ku 10 bibagiraho ingaruka bajyanwa mu Bitaro igitaraganya.

Kayitesi avuga ko uwari wateguye ibirori yari yasabye icyangombwa mu Buyobozi kimwemerera gukoresha ibinyobwa byemewe kandi bidasembuye, gusa akavuga ko bahageze baje kubihindura banywa inzoga zitujuje ubuziranenge bahita barwara.

Ati: “Abo baturage uko ari 10 bajyanywe kwa Muganga, mu Bitaro bya Nyanza gusuzumwa.”

Visi Meya Kayitesi akomeza avuga ko usibye aba bari kwa Muganga bahumanyijwe n’inzoga, ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi umuturage ukekwaho kwenga izo nzoga zitujuje ubuziranenge.

Yakomeje agira ati: “Twamenye amakuru ko umuturage ukekwaho kwenga ibyo binyobwa yamaze gushyikirizwa Inzego z’Ubugenzacyaha.”

Gusa Kayitesi avuga ko bataramenya umubare w’abatashye ubukwe banyoye izo nzoga, kuko abo zakozeho kugeza ubu ari abantu 10.

Yagiriye abaturage inama yo gucika kuri izo nzoga zitujuje ubuziranenge, ababwira ko kizira kandi ko bakwiriye kurushaho kuzirinda kuko zishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage.

Visi Meya avuga ko abari mu Bitaro batangiye kwitabwaho, akizera ko bakira bagasubira mu ngo zabo amahoro.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyanza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *