Abana barenga 40 bapfuye bari gusiramurwa

Aba bahungu bapfiriye mu mugenzo gakondo uzwi nka ‘Ulwaluko’

Abana b’abahungu 43 bapfuye muri Afurika y’Epfo nyuma yo gukorerwa umugenzo gakondo wo gusiramurwa, mu gihe abandi benshi bagize ibibazo bikomeye ku myanya yabo y’ibanga.

Aba bahungu bapfiriye mu mugenzo gakondo uzwi nka ‘Ulwaluko’, ukorwa kabiri mu mwaka mu rwego rwo gutegura abahungu kuva mu cyiciro cy’ubugimbi bakinjira mu cy’abagabo.

Muri uyu mugenzo, abahungu bakurwa mu miryango yabo bakajyanwa ahantu kure bamara iminsi 21, bakorerwa imihango ya gakondo ‘igamije kubatinyura’.

Igikorwa cyo gusiramurwa ni cyo kiba nyuma aho umwana w’umuhungu yinzijwa mu cy’iciro cy’abagabo.

Ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo, byatangaje ko abana 43 bapfuye abandi benshi bakangirika ku myanya y’ibanga mu gikorwa cyo ku basiramura cyabaye mu mpera za Kanama 2026.

Si ubwa mbere abahungu benshi bapfiriye muri uwo muhango. Raporo ya Leta ya Afurika y’Epfo igaragaza ko kuva mu 2021 kugeza mu 2024, abagera kuri 322 bari bamaze gupfira muri ibyo bikorwa. Hagashyirwa mu majwi ko hari abasiramura abo bahungu badafite ubumenyi buhagije kandi bagakoresha ibikoresho bitabugenewe birimo ibyuma, inzembe n’imikasi.

Abenshi kandi basiramurwa batabanje guterwa ikinya, bigatuma bahura n’ububabare bukomeye.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Inkuru ibabaje.Gusa na kera imana yasabaga abayahudi bose b’abagabo busiramurwa.Wali umuco wabo-gakondo.Gusa aho imana yoherereje Yesu ku isi,yavuze ko umukristu nyakuli atarangwa no gusiramurwa igitsina (penis).Ahubwo agomba gusiramurwa ku mutima.Nukuvuga kwirinda gukora ibyo imana itubuza (kwiba,kwica,kurwana,gusambana,gusinda,kwibera mu byisi gusa ntushake imana,etc…).Bene abo,nibo bazazurwa ku munsi wa nyuma bagahabwa ubuzima bw’iteka.Haranira nawe gusiramurwa ku mutima,kugirango uzabeho iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *