Ubushakashatsi ku myambarire y’Abanyarwanda bwakozwe n’Inteko y’Umuco bugaragaza ko bamwe mu Banyarwanda bambara mu buryo bugayitse bitewe n’impamvu zitandukanye, zirimo gushaka gukurura abo badahuje igitsina, kwigana imico y’ahandi, gukoresha nabi ikoranabuhanga no kugira inshuti mbi.
Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu 2023, bugamije kugaragaza uko imyambarire y’Abanyarwanda yagiye ihinduka kuva mbere y’umwaduko w’imyambaro mvamahanga kugeza muri iki gihe, hibandwa ku isano iri hagati y’imyambarire, umuco n’iterambere.
Inteko y’Umuco ivuga ko ubushakashatsi butagamije gusubiza Abanyarwanda ku myambarire ya kera, ahubwo bwakusanyije ibitekerezo by’abantu bo mu byiciro bitandukanye no mu bice byose by’igihugu, kugira ngo harebwe uko babona imyambarire yo muri iki gihe, ibyo bashima n’ibyo banenga.
Ubushakashatsi bugaragaza ko 76.6% by’ababajijwe babona ko imyambarire y’Abanyarwanda muri rusange ari myiza, mu gihe 23.4% bayibonamo ibitagenda neza.
Ku bijyanye no kuba hari Abanyarwanda babonye bamwe mu Banyarwanda bagenzi babo bambaye mu buryo badashima, 94.8% bavuze ko bahuye n’abo babonye bambaye mu buryo bugayitse, mu gihe 5.2% bavuze ko nta bo babonye.
Urubyiruko ni rwo rwagaragajwe cyane nk’urugaragaramo imyambarire inengwa, aho 90.2% by’ababajijwe barugaragaje. Abantu bakuru bagaragajwe na 12%, naho abana bagaragazwa na 7.6%.
Ku bijyanye n’ibitsina, 68.5% bavuze ko imyambarire igayitse igaragara ku bakobwa, 44.6% bayigaragaza ku bagore, 25% ku basore, naho 5.4% bayigaragaza ku bagabo.
Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko 92.8% by’ababajijwe bemera ko umuntu ashobora kwambara neza, akikwiza kandi agasirimuka, mu gihe 6.2% bavuze ko bidashoboka.
Mu mpamvu zagaragajwe nk’izishobora gutuma bamwe bambara mu buryo bunengwa harimo kwigana buhumyi imico y’ahandi, kwibeshya ko imyenda migufi cyane cyangwa isatuye bikabije ari ubusirimu, gukoresha nabi ikoranabuhanga, kugira inshuti mbi n’agashungo ndetse n’icyuho mu burere buhabwa abana ku bijyanye n’imyambarire.
Harimo kandi urugero rubi abakuze baha abato, gushaka kugaragaza itandukaniro n’imyambarire isanzwe ndetse no gushaka gukurura abo badahuje igitsina.
Muri ubu bushashatsi, Inteko y’Umuco isobanura ko abanyarwanda bari mu byiciro bitandukanye, bavuga ko uwambaye neza atari uwambaye ibara iri n’iri, cyangwa uwambaye umwenda uyu n’uyu kuko bishobora gushimwa n’umuntu cyangwa akabigaya bitewe n’amahitamo ye.
Ubushakasashatsi buti “ Ahubwo kwambara neza ni ugushingiye ku buryo umuntu agaragara mu myenda yambaye: uburyo ireshya, imwegereye cyangwa itamwegereye, n’uburyo ihisha cyangwa igaragaza ibice by’umubiri ubusanzwe bidashyirwa ku karubanda.”
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Mu by’ukuli,abagore cyangwa abakobwa kwambara werekana ibice by’ibanga (private body parts),urugero kwerekana amabere,ibibero,etc…ni bibi cyane.Ndetse n’imana irabitubuza.Mu by’ukuli,ni ibice byagenewe gusa umuntu muzashakana.Ababikora,ahanini baba bashaka “gukurura” abagabo.
Akenshi bikajyana mu busambanyi.Nubwo bamwe bibakiza,ni icyaha gikomeye kizababuza kubona ubuzima bw’iteka.Kwishimisha akanya gato ntuzabe muli paradizo,ni ukutagira ubwenge.