RSSB yaguze BK General Insurance Ltd

Nyuma yo kugura Inyange na Ruliba ,RSSB yaguze BK General Insurance Ltd (BKGI)

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri 2026, rwamaze kugura imigabane yose  BK Group Plc yari ifite muri BK General Insurance Ltd (BKGI), bityo RSSB isigara ari yo munyamigabane wenyine w’iyi sosiyete y’ubwishingizi.

Iki gikorwa kibaye nyuma yaho nabwo  kuwa 27 Kanama 2026, RSSB iguze imigabane yose yari isigaye mu kigo Inyange Industries Ltd na Ruliba Clays Ltd, byombi byabarizwaga muri Crystal Ventures Ltd (CVL).

RSSB yavuze ko iki gikorwa cyo kugura iyi migabane BK Group Plc yari ifite muri BK General Insurance Ltd (BKGI), ari i intambwe ikomeye  iteye muri gahunda yayo yo gukomeza gushimangira ishoramari ryayo mu bwishingizi no gushyiraho ikigo cyagutse cy’ubwishingizi gikomeye kandi gifite imiyoborere myiza.

Yongeraho ko  kizashobora gutanga serivisi ku bantu ku giti cyabo ndetse no ku bigo by’ubucuruzi haba mu Rwanda no mu karere.

Iki kigo cyavuze ko iki gikorwa cyunganira icyerekezo cya RSSB cyo kugira ikigo kimwe cy’ubwishingizi cyagutse kigengwa na RSSB gihuza ibigo bitandukanye by’ubwishingizi.

Imikorere izaba iteye gute ?

RSSB ivuga ko mu miterere iteganyijwe, ibi bigo by’ubwishingizi bizagengwa n’ikigo kimwe kizajya kigenzura imikorere yabyo no kubihuriza hamwe, kikazibanda ku bwoko bubiri bw’ubwishingizi ari bwo  ubwishingizi rusange n’ubwishingizi bw’ubuzima.

BK General Insurance Ltd na SONARWA General Insurance Ltd (SGI) bizahuzwa bikore ishami ry’iki kigo rishinzwe ubwishingizi rusange, mu gihe SONARWA Life Assurance izakomeza gukora nk’ishami rishinzwe ubwishingizi bw’ubuzima.

Iki kigo kivuga ko iyi miterere y’iki kigo cy’ubwishingizi yitezweho kurema urwego rukomeye rw’ubwishingizi bufite ubushobozi, ubumenyi n’imari bihagije kugira ngo kirusheho kunoza serivisi, cyagure serivisi z’ubwishingizi zitangwa kandi kirusheho guhaza ibyifuzo by’abakiriya bigenda bihindagurika.

Cyongeraho ko iyi mikorere izanafasha mu gukomeza imiyoborere myiza, kunoza imikorere no guteza imbere iterambere rirambye ry’ibigo by’ubwishingizi.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro  ati “Guhuriza hamwe ibi bigo bitatu by’ubwishingizi byitezweho kuzana impinduka zikomeye mu rwego rw’imikorere, ibiciro no kongera urwunguko, ndetse bigafasha ikigo gishya gukoresha amahirwe y’ubunini bwacyo mu kubasha guhangana ku isoko, kunoza imikorere no gushyira mu bikorwa ingamba zikomeye zo kwagura ibikorwa mu karere.”

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Uzziel Ndagijimana,  avuga kuri iki gikorwa , yavuze ko hagamijwe ubufatanye n’ibindi bigo.

Yagize ati”Iki gikorwa gihuje n’ingamba za BK Group zo guhuza ibigo byayo hibandwa ku bucuruzi bwa serivisi za banki binyuze muri Banki ya Kigali ihagarariye hafi 98% by’ubucuruzi bwa BK Group Plc, ndetse n’ibikorwa by’ishoramari rya banki binyuze muri BK Capital, hagamijwe kongera serivisi dutanga, kwagura isoko no gushimangira ubufatanye hagati y’ibigo byombi kugira ngo habeho kuzamura urwunguko ku banyamigabane bacu.”

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko intego ari iyo  kubaka ikigo cy’ubwishingizi gihangana ku isoko ry’ubwishingizi.

Yagize ati “Iki gikorwa cyo kugura imigabane yose ni intambwe ikomeye mu cyerekezo cyacu cyo kubaka ikigo gikomeye cy’ubwishingizi gishobora guhangana ku isoko ry’ubwishingizi.”

Akomeza agira ati”Mu guhuriza hamwe ibi bigo bikagira imicungire ihuriweho, bizadufasha kubaka urubuga rw’ubwishingizi rushobora kubyara inyungu ku bakiriya, koroshya uburyo bwo guhanga udushya no kugira uruhare mu gukomeza guteza imbere urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda.”

RSSB ivuga ko ikomeje kwiyemeza gushora imari yayo mu buryo bw’ubushishozi, binyuze mu gushora imari mu mishinga ibyara inyungu z’igihe kirambye ku banyamuryango bayo.

UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *