APR FC yerekanye undi rutahizamu mushya

Ibicishije ku rukuta rwayo rwa X, ikipe y’Ingabo yatangaje ko Uwiyaremye Fidali wari umaze umwaka muri Kiyovu Sports nk’intizanyo ya Intare FC, ari umukinnyi mushya wayo.

Fidali w’imyaka 24, ari mu Banyarwanda babiri inyuma ya Mbonyumwami Thaiba, bagize umwaka mwiza w’imikino 2025-27 kuko yatsinze ibitego 11, aba uwa kane ku basoje Shampiyona baratsinze ibitego byinshi.

Nyuma y’uyu mwaka mwiza yagize, APR FC yahisemo kumusinyisha n’ubwo hatatangajwe ingano y’amasezerano yasinye.

Uyu rutahizamu wari intizanyo ya Intare FC muri Kiyovu Sports, ikipe ye yahisemo kumuha APR FC bitewe n’ubufatanye aya makipe ahuriye.

Uretse we kandi, bivugwa ko Uwineza Réne, ari ikibazo cy’igihe gusa nawe agatangazwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe y’Ingabo nyuma y’uko nawe yari amaze umwaka n’igice ari intizanyo ya Intare FC mu Rucaca.

Uwiyaremye Fidali yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa APR FC

UMUSEKE.RW

Share This Article