Kwibuka 32: Al-Hilal SC yifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe barimo

Mu gihe u Rwanda ruri Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ubuyobozi bwa Al-Hilal SC yo muri Sudani ariko iri gukina Shampiyona y’u Rwanda [Rwanda Premier League], bwavuze ko iyi kipe yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bibe bikomeye.

Ni mu butumwa iyi kipe yacishije ku rukuta rwayo rwa X kuwa 7 Mata 2026 ubwo u Rwanda n’Isi yose, batangiraga Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iyi kipe yavuze ko mu izina ry’Umuyobozi Mukuru wayo, abanyamuryango bayo ndetse n’Inama nkuru y’Abayobozi Bakuru bayo, bihanganishije Abanyarwanda muri ibi bihe barimo byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba banya-Sudani, bakomeje bihanganisha kandi bakomeza imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Al-Hilal SC, yakomeje ivuga ko yamaganye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse yifatanyije n’Abanyarwanda mu kurwanya Ingengabitekerezo yayo.

Iyi kipe niyo iyoboye Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 55 n’imikino 25 imaze gukina mu gihe ifite ikirarane cy’umukino uzayihuza na Al-Merrikh SC y’iwabo.

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya [….] Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bitangira ku wa 7 Mata kugeza ku wa 4 Nyakanga buri mwaka.

Ubutumwa bwa Al-Hilal SC bwifatanya n’Abanyarwanda mu bihe barimo

UMUSEKE.RW

Share This Article