Intego yo kuba abaturage bose bafite amashanyarazi izagerwaho muri 2029 – REG

Umuyobozi Mukuru wa REG, Byilingiro Maximilien

REG irizeza abaturage ko intego yihaye yo kugeza amashanyarazi ku baturage 100% muri 2029 izagerwaho kuko ubu igeze ku gipimo cya 88.3%.

Mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe kwita ku bakiriya “Customer Service Week” cyabereye mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) bwijeje abaturage ko buzakomeza gutanga serivise nziza ku bafatabuguzi bayo, by’umwihariko bita ku kugabanya igihe bifata ngo umuriro ugaruke mu gihe habayeho impamvu zituma ubura; kandi kenshi izo mpamvu zidaturutse kuri REG.

Bamwe mu bakiriya n’abafatabuguzi ba REG bashima imitangire ya Service ya REG, bemeza ko ugereranyije no mu myaka yashize kuri ubu REG itanga Serivisi nziza ku bakiriya bayo, kandi ko niyo habaye ikibazo cy’ibura ry’umuriro bagaragaza ubushake bwo kwihutira kubikemura.

Nsengimana Ernest, ni umwe mu bubatsi mu karere ka Kicukiro yagize ati: “Serivisi za REG ubona bigenda neza nubwo habaho ‘panne’ (ibura ry’umuriro) ariko ubona bihutira kubikosora iyo babonye aho ikibazo kiri. REG ni ikigo cyiza, dusigaye twaravuye mu mwijima dutuye mu mucyo, ariko barusheho gukora cyane kugira ngo abaturage tubone serivisi nziza.”

Ngabo Dominique, Rwiyemezamirimo wo mu karere ka Kicukiro yagize ati: “Muri iki cyumweru cya Service twahawe service nziza, twahitaga dusubizwa vuba kandi bavugaga ngo byafatakaga ukwezi, ariko mu minsi itatu umaze kuzana ibyangombwa, wahabwaga cashpower yawe. Umuriro REG iduha niwo utugeza ku iterambere.”

Uwase Grace utuye Karembure yagize ati: “Serivise za REG mbona ari nziza, iyo ubahamagaye bahita bagufasha.”

Umuyobozi w’umurenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro, Murekatete Patricia na we yashimye serivisi za REG.

Yagize ati: “Iyo abaturage bagize ikibazo uwa mbere bahamagara ni Gitifu, rero ngashima ko mwashyizeho imbuga nkoranyambaga duhuriraho, tukamenya ibibazo abaturage bafite tukabikemura dufatanyije na REG, kandi n’abaturage ubwabo bashima REG ko ikora neza.”

Umuyobozi mukuru wa REG, Byilingiro Maximilien, yashimye abafatabuguzi ba REG n’inzego z’ibanze ku buryo bakomeje gufatanya n’icyo kigo mu kurinda, no gusigasira ibikorwaremezo bya REG; abasaba kandi gukomeza iyo gahunda kuko ibyo bikorwaremezo bihenda, kandi iyo byibwe bigaruka bikagira ingaruka ku bakiriya ba REG.

Yijeje ko REG yihaye intego yo gukomeza kunoza, no koroshya serivise zo gutanga amashanyarazi, no kongera umuvuduko mu gukemura byihuse ibibazo by’ubura ry’amashanyari mu gihe byabaye, kugira ngo kandi bitagira ingaruka nini ku bafatabuguzi bayo.

Yagize ati: “…Twihaye intego yo kugabanya ingaruka ziterwa no kubona serivise z’amashanyarazi bigoranye; nubwo haba habaye panne (ibura ry’umuriro) atari twe byaturutseho, ariko turi guharanira ko twagabanya igihe bibagiraho ingaruka.”

Yavuze ko REG irimo gukora neza (n’Abasenateri babimubwiye). Ati “Ubwo rero tugomba guharanira ko iyo ishusho  yacu idahinduka. Muri icyi cyumweru cy’umwihariko ntabwo ariho turangirije akazi, tugomba gukomeza dukora neza, noneho 2029 ikazadusanga buri muturage afite amashanyarazi, tugabanya igihe mumara (Mwebwe abakiriya) mwabuze umuriro mu gihe tugize pane  ndetse mugahora mudushimira nkuko badushimiye.’’

REG ku bufatanye na Leta y’u Rwanda bihaye intego yo kugeza ku baturage bose amashanyarazi batuye ahagenewe imiturire ku kigero cy’100% bitarenze mu mwaka wa 2029.

Kuri  ubu abaturage bagera ku 88.3% nibo bamaze kugerwaho n’amashanyarazi, REG ikaba ifite intego kandi ko nibura kuri uwo mubare yajya yongeraho abaturage bagerwaho n’amashanyarazi bangana na 4% buri mwaka.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *