AU yasabye abahanganye muri Congo gushyira imbere ibiganiro

Komiseri w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf

Komiseri w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yasabye abanyapolitiki n’abandi bose barebwa n’ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushyira imbere ibiganiro by’amahoro no kubahiriza agahenge, kugira ngo inzira iganisha ku bwiyunge mu Gihugu igerweho.

Mu itangazo yashyize hanze, Mahmoud Ali Youssouf yavuze ko ari gukurikirana bya hafi ibijyanye na politiki n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko kandi yamenye ibiganiro bya bose byatangajwe na Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo .

Yavuze ko ibyo biganiro bikwiye guhuza abanyapolitiki n’abahagarariye inzego z’imibereho y’abaturage bikaba mu buryo bwubahiriza inzego zashyizweho n’amategeko muri icyo gihugu.

Komiseri wa AU yongeye kwibutsa ko uyu muryango ushyigikiye amahame agenga imiyoborere ya demokarasi muri Afurika, arimo kwamagana impinduka z’ubutegetsi zikorwa mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga, cyane cyane gufata ubutegetsi ku ngufu no gukuraho inzego zashyizweho mu buryo bwa demokarasi.

Ati “Ahubwo, ndahamagarira abanyapolitiki bose n’impande bireba gushyira imbere gusa inzira z’amahoro no kureka igikorwa icyo ari cyo cyose gishobora kongera umwuka mubi cyangwa kubangamira amahirwe y’ibiganiro n’ubwiyunge bw’igihugu.”

Mahmoud Ali Youssouf kandi yashimangiye ko AU ishyigikiye ubusugire bwa Congo, ubumwe bwayo n’ubudahangarwa bw’imbibi zayo, avuga ko ari ngombwa kurinda ibyagezweho mu biganiro byabereye i Doha muri Qatar na Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yasabye ko ibyo impande zirebwa n’ibi bibazo ibyo ziyemeje byubahirizwa, agahenge kagakomeza kubahirizwa, ndetse n’abasivili bakarindwa.

Komiseri wa AU asohoye iri tangazo nyuma y’uko hagati ya tariki 5 na 8 Ukwakira intumwa z’Akanama k’Abahuza ku rwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) zashyizweho ngo zifashe mu gukemura ibibazo by’amakimbirane n’intambara byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikoreye ingendo i Goma, i Kigali na Kinshasa mu biganiro byibanze ku nzira y’amahoro iyobowe ndetse n’intambwe ikomeje guterwa mu kugera ku mahoro arambye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no gukemura impamvu muzi y’amakimbirane.

Aba bahuza barimo Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, Mokgweetsi Masisi wabaye Perezida wa Botswana, Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia na Catherine Samba-Panza, wabaye Perezida wa Repubulika ya Centrafrique.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article