Taekwondo: Mu Rwanda habereye irushanwa mpuzamahanga ry’abana

Biciye mu bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umukino njyarugamba wa Taekwondo n’izindi nzego zirimo Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Hill Top Hotel na AOS Rwanda, ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwakiriye irushanwa mpuzamahanga ry’abana batarengeje imyaka 15 mu mukino wa Taekwondo.

Iyi mikino yebereye kuri Hill Top Hotel, yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026 guhera Saa Mbiri za mu gitondo kugeza Saa Kumi n’Imwe z’amanywa.

Abana bari munsi y’imyaka 15 bo mu bihugu birimo u Rwanda rwaryakiriye, Kenya na Uganda, ni bo baryitabiriye. Muri aba bana, harimo n’abaturutse mu nkambi ya Kiziba n’iya Mahama mu rwego rwo guha amahirwe abana bose.

Amakipe 20 yo muri ibyo Bihugu bitatu, ni yo yari yitabiriye iri rushanwa ryiswe ‘East Africa Cadets Taekwondo Championships 2026’.

Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda [RTF], ryateguye iri rushanwa, hagamijwe gufasha abakiri bato kugaragaza impano bifitemo mu kuwukina no gutera akanyabugabo abana b’impunzi mu kugaragaza impano bifitemo.

Ibyiciro barushanyijwemo, birimo Kyorugi [kurwana] na Poomsae [imyiyereko y’ubuhanga].

Ni irushanwa ryarangiye u Rwanda rwihariye imidari, cyane ko ri na rwo rwari rufitemo amakipe menshi [16].

Ikipe ya Rwamagana Sure We Can, ni yo yegukanye umwanya wa mbere w’iri rushanwa nyuma yo guteranya amanota yose yakorewe mu byiciro barushanyijwemo. Yakurikiwe na Kiziba Taekwondo Academy yo mu nkambi ya Kiziba mu gihe Dream Taekwondo Club, yafashe umwanya wa gatatu.

Kubona umwanya wa kabiri ku kipe yo mu nkambi ya Kiziba, byagaragaje ko no mu mpunzi harimo abana bafite impano zo gukina imikino itandukanye ahubwo ko baba bakwiye gushyigikirwa kugira ngo zibyazwe umusaruro.

Hahembwe kandi abakinnyi bitwaye neza ku giti cyabo.

Manzi Rica wa Eagle Star World Taekwondo, ni we wahize abandi mu cyiciro cy’abakobwa mu gihe Itangishaka Mugisha wa Dream Taekwondo Club, ari we witwaye neza mu cyiciro cy’abahungu.

Hahembwe kandi umutoza mwiza, wabaye Tuyisenge Badru wa Kiziba Taekwondo Academy, maze umusifuzi wahize abandi yabaye Ngiriyaremye Danny.

Nyuma yo gusoza irushanwa, inzego zitandukanye zirimo na Polisi y’Igihugu, zafashe umwanya wo kugira ubutumwa zitanga aho abana bibukijwe ko ari bo bagomba kubaka u Rwanda rw’ejo.

Bibukijwe kandi ko kugira impano ari kimwe no kuyibyaza umusaruro ari ikindi. Aba bana bibukijwe gukomeza kurangwa n’Indangagaciro z’Ubunyarwanda kugira ngo zibafashe kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda, bwashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare kugira ngo iri rushanwa ribe. Iri rushanwa ryaherukaga kubera mu Rwanda mu 2022.

Abana bagaragaje impano bifitemo
Polisi y’Igihugu yahatangiye ubutumwa
Ni imikino yahuje abakiri bato
Imigeri yavuzaga ubuhuha
Imikino yahuje abari munsi y’imyaka 15
Hatanzwe ibihembo birimo gushima abakoze neza
Bagaragaje ko bifitemo impano muri uyu mukino
Kenya yari ihagarariwe
Ni irushanwa mpuzamahanga ryahuje bimwe mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba no Hagati
Ni abana bahaye ibyishimo abaje kureba iyi mikino
Abanya-Uganda hari imidari begukanye
Ikipe ya Rwamagana Sure We Can yahize izindi
Bagaragaje ubuhanga mu gutera imigeri
Abahize abandi babishimiwe
Hari umubare munini w’abana bitabiriye iri rushanwa
Abasifuzi
Ibyishimo byari byinshi ku bahize abandi
Hanabayeho icyiciro cyo kwiyerekana
Imyiyereko mu buhanga
Abana bagaragaje ubuhanga mu kwiyerekana
Abahize abandi mu byiciro bitandukanye, bambitswe imidari
Ni imikino yabayemo imyiyereko y’ubuhanga

UMUSEKE.RW

Share This Article