Burkina Faso: Abanyamakuru bari gutozwa igisirikare

Abanyamakuru bo muri Burkina Faso bari mu mahugurwa ya gisirikare agamije kubatoza “gukunda igihugu”, gahunda yatangijwe n’ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye icyo gihugu gihanganye n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba y’abajihadisite.

Abanyamakuru barenga 40 bakorera ibitangazamakuru bya Leta n’ibyigenga ni bo bitabiriye aya mahugurwa yabaye bwa mbere yateguwe na Minisiteri y’Umutekano, ubutegetsi bwa Burkina Faso bwita gahunda yo “kwiyumva mu bikorwa byo gukunda igihugu”, akaba ari kubera mu ishuri Ishuri rya Polisi rya Pabré, riherereye mu bilometero  20 uvuye mu Murwa Mukuru Ouagadougou.

Umuyobozi Mukuru w’iryo shuri rya yavuze ko aya mahugurwa agamije “gufasha abanyamakuru gusobanukirwa ukuri kw’ibikorwa n’indangagaciro ziyobora buri munsi inzego z’umutekano n’iz’ingabo.”

Televiziyo y’igihugu yerekanye amashusho ya Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Pingdwendé Gilbert Ouédraogo, aganiriza abanyamakuru bari bambaye imyenda ya gisirikare kandi bafite imbunda.

Mu ijambo rye, Minisitiri Ouédraogo yababazaga “Muzaba abanyamakuru bakunda igihugu kandi b’abanyamwuga?” Abanyamakuru  nabo bati  “Yego!”

Yakomeje agira ati  “Umunyamakuru w’umunyamwuga ariko udakunda igihugu uwo akora terabwoba.”

Nubwo ubutegetsi buvuga ko iyi gahunda igamije gukomeza gukunda igihugu, abaharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru bavuga ko ishobora kubangamira inshingano z’abanyamakuru no kubashyira mu mwanya w’abashyigikira uruhande runaka mu ntambara.

Umuryango w’Abanyamakuru batagira Imipaka ,Reporters Without Borders (RSF), wavuze ko abanyamakuru batagomba gufatwa nk’abasirikare cyangwa guhindurwa abashyigikira ibikorwa by’intambara.

Uti “Abanyamakuru si abasirikare kandi ntibakwiye guhindurwa abavuga cyangwa abashyigikira ibikorwa by’intambara, bambikwa imyenda ya gisirikare kandi bagahabwa intwaro.”

Burkina Faso iyoborwa Captain Ibrahim Traore yugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke uturuka ku bitero bigabwan’imitwe y’iterabwoba irimo Al-Qaeda na Islamic State.

Ubutegetsi bukora ubukangurambaga bwo ‘gukunda Igihugu’ mu rubyiruko ngo Igihugu kibone amaboko yo guhangana n’iyo mitwe. Ubu abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bategetswe gukora amahugurwa ya gisirikare mu rwego rwo kubatyaza.

MUGIRANEZA THIERRY/ THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article