Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bagiye kongera guhurira i Namur

Ku nshuro ya 14, Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bagiye kongera guhurira mu Mujyi wa Namur mu bikorwa birimo Imyidagaduro ngarukamwaka.

Ni igikorwa giteganyijwe kuzakorwa kuwa Gatandatu, tariki ya Nzeri 2026.

Iki gikorwa gitegurwa n’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi (Diaspora Rwandaise de Belgique), kigahuza abatuye muri iki gihugu ndetse n’abandi baturutse mu bindi bice by’Isi.

Abandi bagira uruhare muri iki gikorwa ngarukamwaka, ni Ubuyobozi bw’Umujyi wa Namur n’amashyirahamawe arimo Humura-Iyubake ma Convinvialité-Rukundo.

Intego nyamukuru y’uyu muhuro ufatwa nk’Iserukiramuco, ni uguhuza abantu biciye mu mikino itandukanye, imyidagaduro ndetse n’ubusabane.

Uretse imikino ikinwa, habaho kandi ibikorwa bitandukanye birimo gukora urugendo rw’amaguru ruba rugabanyijemo ibyiciro hagamijwe kugira ngo buri wese waje muri iki gikorwa abigiremo uruhare.

Nyuma y’uru rugendo, hazakinwa amarushanwa arimo umupira w’amaguru (Mini-Foot), Basketball, Volleyball, Tennis, Tennis de table, Kubuguza n’ibindi.

Umuhuro w’uyu mwaka, abazawuzamo bazanahabwa umwanya wo gutembera mu bwato ndetse no kumenya no gutembera Umujyi wa Namur.

Aya marushanwa azabera kuri Centre des Sports Tabora Avenue de Tabora 21, Namur, Belgique Sports.

Uba ari umwanya mwiza wo kwidagadurana n’inshuti n’abavandimwe
Abaza muri ibi birori, batemberezwa mu bwato
Batembera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Namur
Ni umwanya mwiza utuma abantu bongera guhura
Imiryango iba yongeye yabonye umwanya wo gutembera
Hakinwa Mini-Foot
Hanakinwa kandi Basketball
Buri wese akina umukino ashoboye
Tennis ni umwe mu mikino ikinwa
Abana bato bari mu bitabira uyu muhuro
Abanyarwandakazi bagaragaza Umuco Nyarwanda
Abitwaye neza umwaka ushize, bahawe ibihembo birimo ibikombe
Abitwara neza bahabwa ibihembo birimo ibikombe

UMUSEKE.RW

Share This Article