Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yaburiye ibihugu byo ku mugabane w’i Burayi ko bishobora kwibasirwa n’ibitero bikomatanyije by’u Burusiya birimo ibya gisirikare, iby’ubukungu n’iby’ikoranabuhanga.
Ni umuburo yatanze mu kiganio cyamuhuje n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2026 mu Biro bye bya Elysee.
Uyu mutegetsi yavuze ko mu byumweru bishize u Bufaransa bwibasiwe n’ibitero by’u Burusiya ko ariko nabo batazaterere agati mu ryinyo.
Yatanze urugero ko n’ibindi bihugu byo mu Burayi bizagirwaho ingaruka ahereye ku gitero cy’indege itagira abapilote cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Leipzig mu Budage, kikegekwa ku Burusiya.
Ati “ Mu byumeru bishize, ibitero bikomatanyije by’u Burusiya byibasira u Burayi n’u Bufaransa byariyongereye. Ibi bigamije kudukoma mu nkokora ku bufashaa duha Ukraine ariko ntibizahindure ubushake bwacu kuko tuziko umutekano wacu w’uyu munsi n’ejo hazaza ushingiye ku Burusiya.”
Si gusa Macron wikanze ibitero by’u Burusiya ku bihugu byo mu Burayi dore ko na Ministiri w’Intebe wa Pologne, Donald Tusk, aherutse kuvuga ko u Burusiya bushaka kwimurira intambara ku Mugabane w’i Burayi ndetse no mu Bihugu binyamuryango bw’Umuryango wo gutabarana wa OTAN.
Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin, we akunda kuvuga ko batagambiriye gutera u Burayi ko ariko umunsi u Burayi bwateye u Burusiya izaba intambara itandukanye kandi itazatinda.

