U Rwanda rukeneye miliyari 12$ zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Green Fund, Mugabo Teddy

Leta y’u Rwanda ivuga ko ikeneye miliyari 12 z’amadolari, angana na hafi tiriyari 17,8 Frw, kugira ngo izagere ku ntego yihaye yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu 2035.

Ku wa 16 Nzeri 2026, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Green Fund, Mugabo Teddy, yabwiye Itangazamakuru ko kugeza ubu u Rwanda rumaze kubona miliyari 5 z’amadolari.

Yagize ati: “Tumaze kubona miliyari 5 z’amadolari azashorwa mu mishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Ubu turashaka andi miliyari 7 z’amadolari.”

Yavuze ko kubona ayo mafaranga asigaye bizasaba u Rwanda kwagura amasoko y’imari, cyane cyane mu gihe uburyo bwo kubona inkunga n’ishoramari mpuzamahanga mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bukomeje guhinduka.

Mugabo yavuze ko Rwanda Green Fund izanashaka uburyo bwo gukusanya amafaranga mu gihugu, harimo gukorana n’abashoramari b’Abanyarwanda hifashishijwe impapuro mpeshwamwenda (bonds) n’ubundi buryo bw’imari.

Muri ayo miliyari 12 z’amadolari, miliyari 7,07$ zizakoreshwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, mu gihe miliyari 4,96$ zizashorwa mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bigamije kongerera Abaturarwanda n’ibikorwaremezo ubushobozi bwo guhangana n’imyuzure, amapfa n’ihindagurika rikabije ry’ikirere.

Muri ibyo bikorwa harimo kuhira imyaka, kugeza amazi meza ku baturage, guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe, gukora amaterasi no gutanga amakuru y’imbuzi ku bijyanye n’imyuzure.

Ku rundi ruhande, ibikorwa byo kugabanya imyuka ihumanya ikirere birimo guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga by’amashanyarazi, kongera ingufu zisubira no kubungabunga amashyamba.

Mu mafaranga miliyari 7,07$ ateganyijwe gukoreshwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, miliyari 1,62$ azaturuka mu mutungo w’imbere mu gihugu.

Andi miliyari 5,45$ azaturuka ku nkunga n’ubundi bufasha bw’imari bituruka mu mahanga.

Ku bijyanye no kugabanya imyuka ihumanya ikirere, hafi miliyoni 520$ muri miliyari 4,96$ zikenewe zizaturuka ku mutungo w’imbere mu gihugu.

Miliyari 4,44$ zisigaye zizaturuka ku nkunga y’imari n’ubufasha bwa tekiniki bituruka mu mahanga.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, yavuze ko ibiza bifitanye isano n’imihindagurikire y’ibihe bikomeje guteza igihombo kinini, bityo hakenewe kongera ishoramari mu guhangana n’ingaruka zabyo.

Yagize ati: “Ibimenyetso by’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe biragaragara. Mu 2023 gusa, imyuzure n’inkangu byahitanye abantu 131, mu gihe ibyangiritse bifite agaciro karenga miliyoni 415 z’amadolari mu Ntara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo.”

Miliyoni 415 z’amadolari y’ibyangijwe zingana na hafi miliyari 616 Frw, ku ivunjisha rikoreshwa ubu.

Minisitiri Dr Arakwiye yavuze ko gahunda y’u Rwanda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, izwi nka NDC 3.0, yibanda ku guhangana n’ingaruka zabyo mu nzego zirimo amazi, ubuhinzi, ubutaka, amashyamba, imijyi n’imiturire, ubuzima, ubwikorezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, isuku n’isukura.

U Rwanda rurimo gutegura uburyo bwo guhangana n’igihombo n’ibyangirika biterwa n’imihindagurikire y’ibihe, no gushaka inkunga mpuzamahanga yo guhangana n’ingaruka zabyo.

Muri NDC 3.0, u Rwanda rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 53% bitarenze mu 2035, ugereranyije n’urwego yari kuba igezeho hatabayeho ingamba nshya.

Muri izi ntego za 53%, 7% zizagerwaho hifashishijwe umutungo w’imbere mu gihugu, mu gihe 46% zisigaye zizashingira ku nkunga y’imari n’ubufasha bwa tekiniki bituruka mu mahanga.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article