Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi wari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo, yitabye Imana ku Gicamunsi cyo ku wa 30 Kanama 2026, aguye mu bitaro bya Gisenyi aho yari arwariye.
Itangazo Umushumba wa Kiliziga Gatolika muri Diyoseze ya Nyundo, Musenyeri Mwumvaneza Anaclet, yashyize hanze yemeje uru rupfu.
Yagize ati ”Mfatanyije n’umuryango Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi avukamo, mbabajwe no kumenyesha abepiskopi, abapadiri, abihayimana, abakristu ba Diyosezi ya Nyundo, inshuti n’abavandimwe, ko Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi wari Igisonga cy’Umwepiskopi, yitabye Imana mu buryo butunguranye, kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026 ku gicamunsi ku bitaro bya Gisenyi.”
Musenyeri Mwumvaneza Anaclet yavuze ko imihango yo kumuherekeza no kumusabira, izatangazwa mu rindi tangazo.
Yari muntu ki ?
Musenyeri Nsengumuremyi yari uwihayimana wo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, wabaye igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo.
Yari azwiho kugira uruhare rugaragara mu gushyigikira no gufasha ibikorwa by’imiryango nka Jesuit Urumuri Center (JUC), mu gufasha abakristu n’abapadiri gusobanukirwa, no gushyira mu bikorwa inyigisho za Kiliziya Gatorika.
Yakunze kugaragara mu bikorwa bishyigikira gahunda za leta zirmo gahunda ya Polisi ishyigikira umutekano wo mu muhanda, “Gerayo Amahoro.”

UMUSEKE.RW

Uko bigaragara yari akuze.Kurwara,Gusaza ndetse no Gupfa,twese biratureba.Umuntu wabayeho imyaka myinshi kurusha abandi yitwaga Metushela.Yamaze imyaka 969.Nubwo benshi batabyemera,kera muli antiquity,imyaka 2000 mbere ya Yezu,abantu bararambaga.Nyuma y’Umwuzure,imana yaciye iteka yuko abantu batazongera kurenza imyaka 120.Ibyo niko bimeze muli iki gihe.Imana niyo igena uko tubaho,kubera ko yaturemye.Kutabyemera,ni ukutagira ubwenge nyakuli (lack of wisdom).Ariko nkuko ijambo ryayo rivuga,mu isi nshya dutegereje izaba paradizo dusoma muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13,Imana izakuraho indwara n’urupfu,abantu bazabeho iteka ryose.Byisomere muli Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4.Nushaka imana cyane,ntiwibere mu byisi gusa,uzaba muli iyo si.