Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan wapfushije umugabo, Hafidh Ameir Hassan.
Mu butumwa yanditse ku rubuga X, kuri uyu wa Mbere, Umukuru w’Igihugu yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda bifatanyije n’Abanye-Tanzania mu kunamira, no kuzirikana ubuzima n’umurage wasizwe na Hafidh Ameir Hassan.
Ati “Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bifatanyije n’abavandimwe bacu bo muri Tanzania mu gihe bazirikana ubuzima n’umurage bya Nyakubwaha Hafidh Ameir Hassan.”
Inkuru yabanje
Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yapfuye kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, azize indwara y’umutima yari arimo kuvurirwa mu bitaro byo muri Zanzibar.
Urupfu rwa Hafidh Ameir rwatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi, wavuze ko yitabye Imana ahagana saa mbili za mu gitondo ari mu Bitaro bya Emilio Mzena muri Zanzibar, aho yavurirwaga indwara y’umutima.
Ati: “Mbabajwe cyane no kubamenyesha urupfu rwa Nyakubahwa Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Nyakubahwa Dr Samia Suluhu Hassan.”
Visi Perezida wa Tanzania yavuze imyiteguro yo gushyingura Hafidh Ameir yatangiye gukorerwa i Kizimkazi, muri Zanzibar
Hafidh Ameir yashakanye na Samia Suluhu Hassan mu 1978, bakaba bari bafitanye abana bane. Yari azwiho kutagaragara cyane mu ruhame, nubwo umugore we yari Umukuru w’Igihugu.
Nyuma y’urupfu rwe, abayobozi batandukanye batangiye kohereza ubutumwa bwo kwihanganisha Perezida Samia n’umuryango we.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko Kenya iri kumwe n’Abanya-Tanzania muri ibi bihe by’akababaro, asaba Imana guhumuriza Perezida Samia n’umuryango we no guha Hafidh Ameir iruhuko ridashira.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, na we yavuze ko yamenyeshejwe urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan.
Mu butumwa bwo kuri X, Ndayishimiye yagize ati “Ku giti cyanjye no mu mwanya wa Guverinoma n’abaturage b’u Burundi, nihanganishije Perezida Samia, umuryango we n’abaturage ba Tanzania”


