Kamonyi: Byiringiro Dany w’Imyaka 10 yajyanye na bagenzi be koga mu mugezi, amazi amurusha ingufu aramutwara.
Byabereye mu mudugudu wa Nyarutovu, akagari ka Karengera, umurenge wa Musambira.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UMUSEKE ko Byiringiro Dany yajyanye n’abana bagenzi koga mu mugezi wa Kayumbu, batangira kwidumbaguza Byiringiro ahita arohama.
CIP HASSAN avuga ko Polisi, Inzego z’Ibanze bafatanyije bajya kurohora Byiringiro basanga yarangije gupfa.
Ati: “Polisi irasaba ababyeyi kwita ku bana cyane muri ibi bihe by’ibiruhuko barimo.”
Umuvugizi wa Polisi yongeyeho ko mu mpeshyi abana bakunze kujya mu mugezi bashaka koga, no kugabanya ubushyuye kandi bamwe bakabijyamo batazi koga, bagerayo amazi akabatwara.
Umuvugizi avuga ko Polisi yihanganishije ababyeyi, abavandimwe n’inshuti z’uyu muryango wa Byiringiro.
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi
