Gisagara: Umugabo n’umuhungu we bafashwe bakekwaho kwicisha agafuni umukecuru w’imyaka 66.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Save, buvuga ko hari abantu babiri bo mu muryango umwe, Polisi yafashe ibakekaho kwica umukecuru witwa Kubwimana Agnès w’imyaka 66 y’amavuko.
Urupfu rw’uyu mukecuru rwabereye mu Mudugudu wa Gahora, Akagari ka Shyanda, Umurenge wa Save, Akarere ka Gisagara.
Gitifu w’Umurenge wa Save, Murenzi Augustin yabwiye UMUSEKE ko inkuru y’urupfu rwa Kubwimana Agnès bayimenye saa ine z’ijoro (ku wa Gatatu) batabarana n’inzego zitandukanye zirimo Polisi, ndetse na RIB, basanga koko umukecuru yapfuye.
Ati: “Mu makuru twahawe na bamwe mu baturage avuga ko hari umuturanyi w’uyu mukecuru bari bafitanye amakimbirane bamushinja kubarogera umwana, bagakeka ko bamwe bo muri uyu muryango baba ari bo bamukubise agafuni ahita apfa.”
Gitifu Murenzi avuga ko iperereza ryahise ritangira, bafata umusore na Se bo muri urwo rugo, kandi bakaba bamusanganye ako gafuni yari afite.
Murenzi yabwiye UMUSEKE ko Polisi yahise ifata umuhungu na Se bakaba bagiye kugezwa imbere y’ubushinjacyaha kugira ngo baryozwe ibyo bakekwaho.
Gitifu Murenzi yasabye abaturage gucika ku ngeso yo kwihanira kabone nubwo umuntu yaba yafatiye mu cyuho uwakoze icyaha, ahubwo ko akwiriye kumushyikiriza inzego z’Ubugenzacyaha kugira ngo zimukorere dosiye.
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Polisi ku Kibirizi ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Naho Se n’Umuhungu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Save.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE bakimenya amakuru Polisi na RIB bahageze basanga umukecuru yahohotewe bimuviramo gupfa.
Kurikira ikiganiro twagiranye
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Gisagara

Kwica UMUNTU ni icyaha gikomeye,icyo wamuhora cyose,niyo byaba mu ntambara.Uwo muntu wica,ntabwo ushobora kumuzura.Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi nkuko ijambo ryayo rivuga.Ikadusaba no gukunda n’abanzi bacu.Imana itubuza no kwihorera (revenge).Imana yakuremye,niko ibishaka.Kwanga kubyemera,witwaza ngo no muli Israel kera bararwanaga,uba ukoze icyaha cyo gusuzugura umuremyi wawe,bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli paradis.Bible isobanura neza ko imana yemereraga abayisirayeli kurwanya gusa abasengaga ibigirwamana,ndetse yabatizaga abamarayika bo kubarwanirira.Nyuma yaho yohereje Yesu ku isi,kubuza abakristu nyakuli kurwana.