Ikawa yinjirije abaturage arenga miliyari 2Frw

Ikawa ni kimwe mu bihingwa byinjiriza amadevize u Rwanda

Ruhango: Igihingwa cy’ikawa cyinjirije abaturage  arenga miliyari 2 y’u Rwanda, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko ari imibare yo guhera muri Gashyantare kugeza mu kwezi kwa Mata, 2026.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie yabwiye UMUSEKE ko abahinzi b’ikawa mu Karere kose barenga 14,000.

Rusiribana avuga ko usibye uwo mubare w’abahinzi, hiyongeraho inganda 10 zigura umusaruro abahinzi bejeje. Akavuga ko abo bahinzi bafite ibiti by’ikawa birenga miliyoni 5 bikaba biteye ku buso bwa hegitari 15,935.

Ati: ”Uyu mwaka abaturage bacu bamaze guhabwa arenga miliyari 2.1 Frw.”

Abaturage bo mu Ruhango bemeza ko ikawa ibinjiriza amafaranga menshi

Uyu Muyobozi yasabye abahinzi gukomeza kwita no gukorera ikawa kuko basanga ari igihingwa cyinjiriza abaturage amafaranga afatika.

Mukandasyishimiyimana Esther na mugenzi we Mubera bavuga ko nta kindi gihingwa gishobora kwinjiriza umuturage miliyoni 30 y’u Rwanda usibye igihingwa cy’ikawa.

Ati: ”Guhinga ikawa bisaba umwanya munini kuko bisaba umuhinzi imbaraga nyinshi, ifumbire no kuyiba hafi.”

Mukandayishimiyimana avuga ko nta wahinga urutoki ngo rumwinjirize ayo mafaranga.

Rusiribana yabwiye abahinzi ko bazakomeza kubafasha kwagura ubuso bahingaho ikawa kuko umusaruro wayo bakuraho amafaranga bishyurira abana ishuri, bubakisha inzu no kuzisana, ndetse bakabona n’ayo bishyura umusanzu wa mitiweli.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buteganya kwagura ubuso ikawa ihinzeho bukiyongeraho hegitari 1,700.

Ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko bitarenze umwaka wa 2029, igihingwa cy’ikawa kizinjiriza abaturage miliyari 8Frw.

Akarere ka Ruhango gafite gahunda yo kongera umusaruro w’ikawa

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *