UPDATED: Perezida Paul Kagame yageze i Salalah, Oman – AMAFOTO

Perezida Paul Kagame aramakunya na Nyiricyubahiro Sultan Haitham bin Tariq

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Oman aho yakiriwe na Nyiricyubahiro Sultan Haitham bin Tariq.

Uru ruzinduko rwo kuva tariki 7-8 Nzeri, 2026 rwari rumaze iminsi runugwanugwa.

Perezida Paul Kagame yageze i Salalah, Oman, nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibitangaza, akaba yakiriwe na Nyiricyubahiro Sultan Haitham bin Tariq.

Ni uruzinduko rwa mbere Perezida Paul Kagame agiriye muri Oman.

Uru ruzinduko rwatajwe no kwakira Perezida Paul Kagame n’abo bari kumwe, harakurikiraho ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Nyiricyubahiro Sultan Haitham bin Tariq, mu rwego rwo gushimangira umubano, no gushakisha ibindi bice by’ubufatanye byaba hagati y’u Rwanda na Oman.

Ku munsi wa kabiri w’uru ruzinduko, Perezida Kagame azasura Ingoro Ndangamurage y’Ubutaka bw’Imibavu, ndetse asure n’isambu y’ibwami yitwa Razat.

Ingoro Ndangamurage y’Ubutaka bw’Imibavu iherereye mu kibanza cy’umurage w’isi w’ibisigaratongo, witwa Al Baleed Archaeological Park. Ifite ahantu habiri h’ingenzi hamurikwa: Ingoro y’Umurage, yibanda kugaragaza ubutunzi bw’ibyataburuwe mu matongo, umurage w’akarere n’ingaruka z’ubukungu n’imibereho myiza ubucuruzi bw’imibavu bugira mu karere ka Dhofar.

Ikindi gice kigaragaza Ingoro amateka y’ubwato bwa Oman.

Umurima w’ibwami wa Razat, ufite ubuso burenga hegitari 1.000, ni ikigo cy’ingenzi ku musaruro w’ubuhinzi ku Ntara ya Dhofar, ndetse kikaba ahantu h’ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi, ahantu ho kwigira kandi hakira abashyitsi.

Nyiricyubahiro Sultan Haitham bin Tariq arakira Perezida Kagame n’intumwa ku meza nimugoroba, ariko azanasangira by’umwihariko na Perezida Paul Kagame mu ngoro yitwa Al-Mamurah Palace ifunguro rya saa sita mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

U Rwanda na Oman bisangiye amateka, uru ruzinduko rukaba ari umwanya wo kongera kwemeza ko biyemeje gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, kandi hazasinywa amasezerano menshi y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye.

Perezida Kagame ategerejwe muri Oman

AMAFOTO @ Royal Oman Family/X (Twitter)

UMUSEKE.RW

Share This Article