Gicumbi: DGPR ikomeje gushyiraho inzego z’Ishyaka ku rwego rw’Imirenge

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rikomeje gahunda yo kwegera abarwanashyaka ku rwego rw’Imirenge, ribahugura ku mahame n’ibikorwa by’Ishyaka ndetse rikanashyiraho inzego zaryo kuri urwo rwego.

Iyi gahunda iri gukorerwa mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gicumbi, aho abarwanashyaka bahabwa amahugurwa n’ibiganiro bigamije kubongerera ubumenyi no kubafasha kurushaho gusobanukirwa inshingano bafite mu mikorere y’Ishyaka.

Ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira 2026, DGPR yakomereje ibikorwa mu Mirenge ya Giti na Muko, mu gihe ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira, byakomereje mu Mirenge ya Shangasha na Mukarange.

Muri ibi bikorwa, abarwanashyaka bahawe ibiganiro n’amahugurwa ku ngingo zitandukanye zijyanye n’amahame, gahunda n’ibikorwa by’Ishyaka.

Mu ngingo zaganiriweho harimo ingengabitekerezo y’Ishyaka, uruhare rw’abarwanashyaka mu kugaragaza isura nziza y’Ishyaka, kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ndetse n’uruhare rw’Abarwanashyaka mu kubungabunga amahoro n’umutekano.

Nyuma y’ibiganiro n’amahugurwa, abarwanashyaka bitabiriye ibikorwa bagize uruhare mu matora y’inzego z’Ishyaka ku rwego rw’Umurenge.

Hatowe Komite y’Ishyaka ku rwego rw’Umurenge, Komite y’Urubyiruko ndetse na Komite y’Abagore, mu rwego rwo gukomeza kunoza imikorere y’Ishyaka no kurushaho kwegera abarwanashyaka mu nzego z’ibanze.

Iyi gahunda ya DGPR ikomeje mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gicumbi, mu gihe Ishyaka rikomeje gahunda yo gukangurira abarwanashyaka kumenya no gushyira mu bikorwa amahame n’inshingano zaryo.

UMUSEKE.RW

Share This Article