Ukuri kutavugwa kuri siporo yo guterura ibyuma n’ibintu biremereye

Siporo yo guterura ibintu biremereye ifasha umuntu wabikoze ashashijwe n'ababigize umwuga

Siporo ni ishingiro ry’ubuzima bwiza kuko ifasha umubiri gukora neza, ikarinda indwara zinyuranye,ikongera imbaraga kandi igafasha ubwonko gukora neza.

Gusa hari zimwe muri siporo zikunze kutavugwaho rumwe zirimo n’izo guterura ibyuma cyangwa ibintu biremereye, aho bivugwa ko zaba igira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Bitewe no gushaka kugira umubiri wubakitse vuba, usanga ab’igitsina gabo n’igitsina gore nabo kuri ubu batasigaye, bahora muri ‘gym’ nyamara hakaba ababikora nabi ku buryo byanabagiraho ingaruka.

Umuyobozi Mukuru wa WAKA Fitness, imwe mu nzu zigira izi siporo, ikaba inategura amarushanwa mpuzamahanga azaba ku 1 Kanama 2026 muri Zaria Court, Yvan Munyengango,avuga ko koko hari abo byagiraho ingaruka bitewe no kubikora nabi, kubera kutagirwa inama n’abahanga muri iyi siporo.

Ati “Iyo hajeho ibintu byo guterura ibintu biremereye, abantu bavuga ngo iyo umaze gusaza birakwangiza, ukaba utabasha kugenda cyangwa ukangirika umugongo, ubu ubushakashatsi bwerekana ko ingaruka zo kudaterura ibyuma ziruta ingaruka zo kubiterura.”

Akomeza ati “Ni ukuvuga ngo abantu bateruye ibyuma bakagira ikibazo ni abibikoze nabi. Ni abantu badashaka kuza muri Gym ngo bahure n’abanyamwuga muri iyo siporo, ni abantu bakora ibintu barebeye ku mbuga nkoranyambaga, bakumva ko babikora ariko mu by’ukuri atazi ikigero cy’ibiro yaterura ashoboye.“

Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’imenyekanishabikorwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB), Yvan Magwene,avuga ko u Rwanda rushishikariza abantu kwirinda indwara zitandura bifashishije gukora izi siporo kuko binafasha kugira ubuzima bwiza.

Ati”Hari gahunda ya leta nini yo gushishikariza abanyarwanda kubaho neza. Bikaruta ya mafaranga twishyura turimo kwivuza ahubwo aho umunyarwanda wese ari akumva yuko icya mbere ari ukubaho neza.”

Akomeza ati “ Icyadufasha cyose kugira ngo umunyarwanda agire ubuzima bwiza,tumurinde indwara [turagikora].Byose bigamije kwerekana ko umunyarwanda mbere yo kureba umuganga aba akwiye kwiyitaho,akitabira ibikorwa bimufasha kugira ubuzima bwiza.”

Ubushakashatsi bwerekana ko guterura ibyuma (weight/resistance training) bishobora kugabanya ibyago byo gupfa imburagihe, bikarinda indwara z’umutima, kandi bikongera iminsi yo kubaho.

Ubu bushakashatsi  bwakozwe n’inzobere zo muri Lowa State University, Angelique Brellenthin ,bunagaragaza ko imyitozo ngororangingo nk’iyafasha umuntu kubona ibitosi nijoro cyangwa mu gihe cyo kuryama, akagabanya ingaruka zo kurwara zimwe mu ndwara z’umutima cyangwa ubwonko.

Umuyobozi Mukuru wa WAKA Fitness, imwe mu nzu zigira izi siporo, ikaba inategura amarushanwa mpuzamahanga
Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’imenyekanishabikorwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB), Yvan Magwene avuga ko siporo ngororamubiri ifasha umuntu

UMUSEKE.RW

Share This Article