Urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana rwiyemeje kudaha umwanya abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ibitekerezo bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruvuga ko ruzakoresha ubumenyi rufite ku mateka y’u Rwanda mu kuvuguruza ibinyoma bikwirakwizwa kuri internet.
Ibi byatangajwe ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda,kuzibanda ku bikorwa bitandukanye bigamije gushimangira ubumwe, ibiganiro ku mateka y’u Rwanda n’ibindi bikorwa mu byiciro bitandukanye.
Urubyiruko rwagaragaje ko hari abantu, cyane cyane ababa hanze y’u Rwanda, bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ubutumwa bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakavuga ko intego ari ukubiba urwango no gusubiza inyuma intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bumwe n’ubudaheranwa.
Ruvuga ko ruzakomeza gukoresha ubumenyi rufite ku mateka y’igihugu mu gusubiza ibyo bitekerezo no gusigasira ukuri ku byabaye mu Rwanda.
Umutoniwase Shemsa, umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi bikorwa, yagize ati: “Abibeshya ko gukoresha imbuga nkoranyambaga baharabika u Rwanda rwacu ari byo bizatuma natwe duhindukira tukarubera ibigwari baribeshya. Amateka turayazi neza, tuzi ibyabaye byose n’imbaraga zakoreshejwe ngo Jenoside ihagarare tube tugeze aha. Duhari ngo tuvuge ukuri, ibinyoma byabo nta ntebe bifite muri twe.”
Ishimwe Didier na we yavuze ko abapfobya Jenoside bakoresha imbuga nkoranyambaga bibwira ko bashobora kuyobya urubyiruko.
Ati: “Ikibazo cy’abakihisha ku mbuga nkoranyambaga bagamije gupfobya cyane amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bazi ko basize bayikoze, bibwira ko ari ho bazadufatishiriza ngo batuyobye. Ibyo bayita ni intebe y’ikinyoma kandi ntiramba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko bamwe mu bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga baba bashaka guhisha uruhare rwabo mu byaha byabaye mu Rwanda, asaba urubyiruko kutazaha umwanya ubutumwa nk’ubwo.
Ati: “Abenshi bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga ni ba bandi basize bakoze ibyaha bigahora bibakomanga ku mutima, bashaka kwihanaguraho icyasha. Dukangurira abakiri bato kubyima amatwi, ahubwo banyomoze ibyo binyoma byambaye ubusa, kuko barigishijwe ukuri, barakuzi.”
Yasabye urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza amakuru afasha gusobanukirwa amateka no kubaka igihugu.
Ibi bikorwa bibaye mu gihe Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ivuga ko ubushakashatsi ku gipimo cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Rwanda bwerekana ko cyazamutseho 13% hagati ya 2010 na 2025.


JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Rwamagana

