Bugesera: Umugabo wo mu kigera cy’imyaka 33 yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we n’umwana w’uruhinja ufite ukwazi kumwe n’iminsi ibiri.
Byabereye mu mudugudu Rugari, Akagari ka Rugunga mu murenge Mwogo, bikekwa ko byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 20 Mata, 2026.
Amakuru avuga ko umugabo witwa Ntawumenyumunsi Jean Paul yishe atemye umugore, we n’umwana wabo w’uruhinja rw’ukwezi kumwe.
Uyu mugabo ngo yagumye iruhande n’imirambo mu nzu yikingiranye, kugeza ubwo inzego z’umutekano zaje kumusohora.
Mushenyi Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwogo yabwiye UMUSEKE ko biriya byabaye.
Ati “Nyakwigendera yitwa Niyitegeka Gaudence w’imyaka 22 n’umwana we w’ukwezi kumwe n’iminsi ibiri. Nta makimbirane bari bafitanye, turindiriye ibiva mu iperereza kuko yafashwe (ukekwaho icyaha).”
Mushenyi yavuze ko abaturage bagirwa inama yo kubana bubahana, mu mahoro, kandi bagatangira amakuru ku gihe.
Ati “Iperereza riracyakomeje kuko ubu niho tukiri, hari na RIB nyiri ubwite ashobora kuza kuragaraza icyabimuteye kuko kugeza ubu ntacyo aravuga.”
Ubwicanyi hagati y’abashakanye, ni ikibazo kigira ingaruka ku muryango by’umwihariko abana, iyo umubyeyi umwe yapfuye undi na we agafungirwa icyo cyaha yakoze.
UMUSEKE.RW
