Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka kayonza rwibumbiye mu itsinda rihinga ubwatsi bw’amatungo ryitwa ‘Power of Youth in Agriculture Modernazation’, PYAM, ruvuga ko rwatangiye kubona amafaranga rubikesha kuba rufite ubuhunikiro ndetse n’isoko ryabwo rihagije.
Uru rubyiruko rwafashijwe kubona ubu bwatsi n’ubuhunikiro ku nkunga y’umushinga RDDP2.
Ni umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda, wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD) binyuze muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Murenzi Eric uhagarariye uru rubyiruko mu Murenge wa Mwiri, akagari Ka Nyawera mu karere ka Kayonza, avuga ko bahinga ubwatsi butandukanye burimo Chloris Gayana, Mucuna, Desmodium, Calliandra.
Batangiye kubona ifaranga…
Murenzi avuga ko mu itsinda ari abanyamuryango 50 ndetse ko kuva batangira guhinga ubu bwatsi, baheruka gusarura ubufite agaciro ka miliyoni 16 frw.
Ati “Ni ubwatsi buhinze kuri hegitare 51. Tumaze gusarura inshuro imwe, twasaruye imiba 8000. Umuba umwe twawugurishaga amafaranga 2000 Frw, ni dukuba, urasanga twarakuyemo miliyoni 16 Frw.”
Akomeza avuga ko bafite intumbero zo gukomeza kwagura isoko no gutuma aborozi babona ubwatsi bwongera umukamo.
Ati “Intumbero dufite nta yindi, ni uko muri aka gace duhaza isoko, cyane cyane inka zikabona ubwatsi kandi tukongera umukamo.”
Akomeza ati “Icya Kabiri ni uguhanga imirimo, ni ubwo turi abanyamuryango 50 hano dukoresha abakozi barenga 300 . Mu ntumbero dufite ni uko twagera ku bakozi 500 byaba byiza tukaba twanarenza aho.”
Icyakora agaragaza imbogamizi z’uko bagorwa no kubona amazi yo kuhira ubwatsi ku buryo no mu gihe cy’izuba bakomeza kubona umusaruro.
Ati “Bimwe mu bintu bishobora kudukoma mu nkokora ni ahantu turi gukorera. Ahantu turi gukorera. Twifuza yuko RDDP cyangwa RAB badufasha kubona uburyo bwo kuhira bityo tukajya tubona uburyo bwo guhinga igihe cyose.”

Hangari yababereye igisubizo…
Murenzi avuga ko bashima umushinga wa RDDP2 wabafashije kubona ubuhunikiro ku buryo batakigira ubwatsi bwangirika .
Ati “Dutangira hano, twatangiye guhinga no gusarura nta buhunikiro dufite . Ibyo byatugizeho ingaruka, twasaruye mu gihe cy’imvura, aborozi bagifite ubwatsi mu nzuri zabo bituma igiciro twatanzeho kiba gito kugira ngo tubone abakiriya.”
Akomeza ati “Iyo tuza kuba twarasaruye tugifite ubwo bwanikiro tuba twarahunitse, tukazabugurisha mu gihe cy’izuba bityo na cya giciro kiba cyakwiyongera. Twizera ko mu isarura ry’ukwezi kwa 12 bitazongera kutugora kuko tuzaba dufite ubwanikiro, niduhunika bizatuma igiciro cyiyongera, ku buryo ku muba umwe byava ku 2000 frw bikaba nka 3000 Frw.”
Avuga ko kubera kutagira ubuhunikiro byabateje igihombo ku buryo hafi imiba y’ubwatsi 80 yangiritse.
Murekatete Jaqueline ni umufashamyumvire mu bworozi bw’inka zitanga umukamo mu mushinga RDDP2 akaba akorana n’urubyiruko ruhinga ubwatsi butanga umukamo muri uyu Murenge.
Ati “Mu by’ukuri ubwatsi buracyari bucye, ubwatsi bufite amafaranga menshi ariko buracyari bucye ku buryo nange ngeze aho nakongera ubushobozi kugira ngo mpinge ubwatsi ahantu hagari . Aborozi bakeneye ubutanga umukamo. Ibinyampeke n’ibinyamisogwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’Agateganyo, Hategekimana Fred, avuga ko bimwe mu bibazo uru rubyiruko rugifite bizagenda biganirwaho kandi bikabonerwa igisubizo.
Ati “Ni amahirwe igihugu cyabahaye, bagomba kuyabyaza umusaruro kuko bahawe nkunganire, bagahabwa buri kimwe cyose, bagahabwa imbuto ndetse bakubakirwa n’ubuhunikiro y’ubwatsi.”
Akomeza ati “Mu rwego rwo kureba uko uriya mushinga uramba, ni ukureba uburyo hajyamo ibyuzi ( Dam shits) zifasha kuhira mu gihe cy’izuba. Turakomeza kubafasha no kuganira n’abafatanyabikorwa bandi kugira ngo turebe ngo imbogamizi bahura nazo uburyo zakemuka.”
Biteganyijwe ko uyu mushinga wa RDDP2 uzakorana n’ingo 175,000 zo mu cyaro kandi abantu bagera ku bihumbi 700 biteganyijwe ko bazagerwaho n’ibikorwa byawo.
Ufite intego yo kugera ku bagenerwabikorwa b’abagore bangana na 45% n’ab’urubyiruko bangana na 25%.




TUYISHIMIRE Raymond
UMUSEKE.RW/ Kayonza
