Nyuma yo gutandukana na Otto Addo, Carlos Queiroz yagizwe umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Ghana [Black Stars]. Uyu mutoza niwe uzayitoza ahereye mu Gikombe cy’Isi 2026.
Mu gihe habura iminsi ituzuye amezi abiri gusa ngo hatangire irushanwa ry’Igikombe cy’Isi 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, Ibihugu bizarikina bikomeje gukaza imyiteguro.
Ghana iri mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika bizakitabira, ikomeje gukaza imyiteguro.
Iki gihugu cyahaye akazi umutoza ukomok muri Portugal, Carlos Queiroz nk’umusimbura wa Otto Addo wagihesheje iyi tike n’ubwo cyabuze iyo gukina Igikombe cya Afurika giheruka kubera muri Maroc.
Queiroz w’imyaka 73, ari mu bafite uburambe mu gutoza amakipe y’Ibihugu bitewe n’umubare munini w’ayo yatoje.
Yatoje arimo Oman, Qatar, Iran [inshuro ebyiri], Misiri, Colombia n’izindi. Amaze gutoza ibikombe by’Isi bitanu [2002, 2010, 2014, 2018 na 2023].
Muri izo nshuro eshanu, yatoje imikino 16, atsindamo ine, atsindwa umunani mu gihe yanganyijemo ine. Amakipe yatozaga yinjijemo ibitego 19 mu gihe nawe yinjijwe 19.



UMUSEKE.RW
