Mu gihe habura iminsi itari myinshi ngo hatangire Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri itangire, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], ryamaze gushyira hanze amakipe 16 azayikina mu buryo bushya.
Biteganyijwe ko aya makipe uko ari 16, buri imwe izakina imikino 30 mu mwaka w’imikino 2026-27. Bisobanuye ko buri imwe izakina n’indi umukino ubanza n’uwo kwishyura.
Ikipe ebyiri zizaba iza mbere, zizahita zizamuka mu cyiciro cya mbere mu gihe izizaba ebyiri za nyuma zizahita zimanuka mu cyiciro cya gatatu.
Ibi bitandukanye n’uko iyi Shampiyona yari isanzwe ikinwa kuko yakinwaga biciye mu matsinda abiri, ubundi ebyiri za mbere muri buri tsinda zigahita zijya gukina imikino ya kamarampaka [Play-offs], izibaye ebyiri za mbere zigahita zizamuka mu cyiciro cya mbere.
Kuba iyi Shampiyona izakinwa nk’uko mu cyiciro cya mbere bakina, byatewe n’uko hari amakipe ane arimo Addax SC, Muhazi United, Unity SC na Motard FC, zangiwe kuzakina kubera ko kutuzuza ibisabwa ngo zihabwe uburenganzira bwo gukina muri iki cyiciro.
Amakipe 16 azakina iyi Shampiyona, ni Kamonyi FC, City Boys, La Jeunesse FC, Tony FC, Vision JN, AS Muhanga, Ejo Heza FC, SKIM FC, Nyanza FC, Intare FC, Rutsiro FC, Espoir FC, Espérance Sportive de Kigali FC, Nkombo FC, UR FC na Sina Gérard FC.
Biteganyijwe ko tariki ya 23 Ukwakira 2026, ari bwo iyi Shampiyona izaba itangiye.




UMUSEKE.RW

