Guverinoma yateguje gutunga itoroshi muri ‘Betting’

Imikino y'amahirwe abayikina baba biteze inyungu

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko Guverinoma igiye gukora ibirenzeho ku kibazo cy’urusimbi n’imikino y’amahirwe (betting) bishinjwa na bamwe kubakenesha no kugira uruhare mu isenywa ry’imiryango.

Yabitangaje ku wa 2 Ukwakira 2026 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no guteza imbere urwego rw’imari.

Senateri Charles Murigande yasabye Guverinoma guhagurukira ikibazo cy’urusimbi, asobanura ko kirimo gukenesha abantu kugeza naho usanga abantu bakora babura n’amafaranga yo kujyana abana ku ishuri.

Yagize ati “Ikibazo cy’abantu bakina urusimbi gituma hano hanze hari abantu bakena kandi si no gukena gusa kiragenda kinasenya n’ingo. Ndagira ngo nk’uko Guverinoma yahagurukiye kurwanya ibyuma [inzoga zaciwe mu Rwanda kuko zitari zujuje ubuziranenge] ihagurukire no kurwanya urusimbi kuko rurasenya ingo runakenesha abantu.”

Senateri Murigande yasobanuye ko iki kibazo gikemuwe cyafasha abantu kubaho no kugira ubwizigame bwafasha abantu guteza imbere urwego rw’imari.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikibazo cy’urusimbi bakizi ndetse bamaze gukora ibikorwa bimwe na bimwe birimo gufunga inzu za ‘betting’  ko ariko kandi bemera ko hari ibikwiriye gukorwa birenze.

Ati “Na cyo turaza kukireba wa mugani nk’uko twarebye ‘ibyuma’ kuko ingamba twafashe zisa n’aho zitakiranduye.”

Hirya no hino hari abaturage batunga agatoki iyi mikino, bamwe bakavuga ko ibabata kuko usanga umuntu atekereza ko yashora amafaranga 200 ategereje kuyakuramo andi menshi hagendewe ku bikubo byatanzwe mu mikino itandukanye, ndetse n’ibindi byiciro birimo ibizwi nk’ ‘akadege’, ‘casino’, ifarashi na tombola za ‘Lottery.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma  igiye gukora ibirenzeho ku kibazo cy’urusimbi n’imikino y’amahirwe

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article