Abakoze Jenoside bicujije banasaba imbabazi abo bahemukiye

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi ,Abakoze Jenoside bakaza gufungurwa nyuma yo kurangiza ibihano ,basabye imbabazi mu ruhame abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo guhabwa inyigisho z’Isanamitima,Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

Ni igikorwa cyabaye kuwa 4 Ugushyingo 2026, kigizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR ururembo rwo mu Burasirazuba, Paruwasi ya Gatsibo, muri gahunda bise “ Imbabazi Celebration day.”

Ni gahunda ifasha abakoze Jenoside kwihana no kwirega ndetse no gusaba imbabazi abo bahemukiye, binyuze mu nyigisho z’isanamitima ,Ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Muri iki gikorwa,Abakoze Jenose yakorewe Abatutsi, bavuze ko bicuza kuba barijanditse muri iki cyaha ndengakamere bityo ko basaba imbabazi umuryango Nyarwanda ndetse n’abarokotse Jenoside.

Gatera Asman umwe bagize uruhare muri Jenoside,yasabye Imbabazi kuba yarijanditse mu cyaha ndengakamere.
Gatera ati “Nakoze icyaha cy’indengakamere,nsabye imbabazi umuryango wa Kambanda,n’Abanyarwanda bose,n’Imana yo mu ijuru namwe muteraniye aha mumbabarire.Nsinzwe urubanza imbere y’imana n’abantu.

Murorunkwere Clementine warokotse we n’abana batatu mu muryango we, avuga ko yahaye imbabazi Gatera Asman wagize uruhare mu rupfu rw’umuryango we.

Ati “Ku bw’iyi Leta dufite ubu ngubu, njye n’umuryango wanjye,twiyemeje kuguha imbabazi twivuye inyuma,nta buryarya,turashaka kubaka igihugu cyacu.”

Undi nawe wasabye imbabazi ati “Muri Jenoside nakoze icyaha cy’indengakamere.[…] by’umwihariko nkaba nsaba umuryango wa Butsure imbabazi,nkasaba n’igihugu imbabazi,n’umuryango w’Abacitse ku icumu rya Jenoside,Imana muri rusange,iteraniro ryose.Mutubabarire ntabwo tuzongera gukora icyaha ukundi.”

Umushumba Mukuru wungirije w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev. Pasiteri Eugène Rutagarama, yavuze ko iki gikorwa kigamije gukomeza gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Nk’Abanyarwanda tubifite mu nshingano ko tugomba kubaka ndetse tukarinda ubumwe bw’Abanyarwanda.Ni inshingano duhabwa n’amategeko yacu.Tugomba kubikora ntabwo bireba ADPER gusa ,birandeba aho nsengera,mu buyobozi ayoboye,mu itorero.”

Akomeza ati “Nk’Abanyamadini n’Amatorero ni inshingano Imana yaduhaye,yabitubwiye binyuze mu ijambo ryayo ngo nge narangije kubiyungaho binyuze mu mwana wange, ariko aduha inshingano zo kunga n’abandi , bene wacu,abo duturanye nabo tubana.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gatsibo, IBINGIRA Frank,yavuze ko gusaba imbabazi atari umuhango ahubwo bigomba kugaragarira mu bikorwa biteza imbere igihugu.

Ati “Buriya gusaba imbabazi no kuzitanga byabaye kandi ni byiza, ni intambwe ikomeye cyane ariko igikomeye kurusha ikindi kikazagira n’akamaro, ni ukubigaragaza mu mibanire isanzwe ya buri munsi,mu bikorwa bya buri munsi.Ku bakoze Jenose basabye imbabazi ikindi leta ibategerejeho ni ukugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, muri gahunda za leta kugira ngo nabo bateze imbere igihugu,dufatanye kubaka igihugu.”

Muri rusange abakoze Jenoside bakaza gufungurwa nyuma yo kurangiza ibihano 35 nibo bemeye gusaba imbabazi abarokotse Jenoside , muri 89 bari bahawe inyigisho z’Ubumwe n’ubudaheranwa.

Abakoze Jenoside n’abayikorewe bahurira mu nyigjsho zimwe zigamije gusana imitima
Nyuma yo gusaba imbabazi no kuzitanga impande zombi zasuhuzanyije nk’ikimenyetso cy’ubumwe
Iki gikorwa cy’Imbabazi Celebration cyateguwe ba ADEPR paruwasi ya Gatsibo

TUYISHIMIRE Raymond
UMUSEKE.RW/ Gatsibo

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *