Ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati ( CENTCOM) zigambye kurasa amato atanu ya Iran atwara ibikomoka kuri peteroli. Mu guhora Ingabo za Iran zarashe misile nyinshi ku birindiro by’abasirikare ba Amerika muri Jordanie.
CENTCOM ku wa kabiri tariki 8 Nzeri 2026 yavuze ko mu rwego rwo guhora ku gitero Iran yagabye ku mato yabo y’intambara mu Nyanja, nayo yagabye ibitero ku mato atanu ya Iran atwara ibikomoka kuri peteroli.
Ingabo za Amerika zavuze ko amato ane yarasiwe mu mazi yo mu Kigobe cya Oman, mu gihe ubundi bwato bwarasiwe hafi n’Ikirwa cya Kharg gifatwa nk’isoko y’umutungo wa Iran mu by’ingufu.
Mu gusubiza, Iran nayo yagabye ibitero bikomeye ku birindiro bya Muwaffaq Salti Air Base bibamo ingabo za Amerika muri Jordanie.
Igisirikare cya Jordanie cyatangaje ko ubwirinzi bwo mu kirere bwa bwahanganye na misile 20, zirimo 18 zahanuriwe mu kirere mu gihe izindi ebyiri zaguye ahantu hadatuwe.
Ingabo zirinda Impinduramatwara za Kisilamu muri Iran (IRGC) zatangaje ziri bugabe ibitero ku mato atwara ibikomoka kuri peteroli ari ku byambu bya Kuwait and Bahrain.
Umunyambanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yavuze ko buri gitero Iran izajya igaba ku mato ya Amerika cyangwa ibirindiro by’Ingabo zabo bazajya bagisubirisha kurasa ubwato bwa Iran butwaye ibikomoka kuri peteroli.
Amerika kandi yavuze ko ubu ibihano ifatira Iran igiye kubyimurira no kuri sosiyete zitwara abantu mu ndege aho yavuze ko ihana sosiyete 27 zo muri Iran zirimo n’izabikorera izishinja gufasha umutwe wa IRGC.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

