Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (Rwanda Bar Association) rwatangaje ko rwagize Umuhoza Barbara Umuyobozi Mukuru, mu gihe William Niyongabo yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (COO).
Itangazo ryashyizwe hanze n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ku wa 7 Nzeri 2026, rivuga ko izi mpinduka zigamije kurushaho kunoza imiyoborere n’imicungire y’Ubunyamabanga bw’Urugaga, kongera imikorere mu gutanga serivisi ku bavoka no gushyira mu bikorwa gahunda z’ingenzi z’Urugaga.
Ni muntu ki ?
Umuhoza asanzwe ari Umukirisitu mu Itorero Zion temple Celebration Center Paruwasi ya Ngoma, mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mugore amaze imyaka irenga 20 akorana na Apostle Paul Gitwaza aho amufasha mu murimo wo gusemura mu rurimi rw’icyongereza.
Uyu mubyeyi usanzwe ari n’umwanditsi w’ibitabo, afite abana babiri b’abahungu n’undi arera.
Umuhoza akazi ko gusemura, agafatanya kandi n’akitangazamakuru aho akora ibiganiro bitandukanye ku maradiyo, Podcast no ku mbuga nkoranyambaga ndetse kandi akaba ari n’ umushyushyarugamba (MC).
Uyu mubyeyi ni nyiri Éclat Communications Ltd, isosiyete itanga serivisi mubusemuzi, gutunganya ibintu no gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Yasemuriye uwari igikomangoma cy’Ubwongereza Prince Charles (King Charles) muri 2022 ubwo yari mu Rwanda, yaagiye gusura Umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge uri mu Karere ka Bugesera.
Umuhoza aherutse gushyira hanze igitabo cye cya kabiri yise ‘The Comeback: Surviving Divorce & Thriving After’, aho agaragaza ko gatanya ihera mu irambagiza, uko yakirindwa, n’uko umuntu yakomeza ubuzima bukongera kuba bwiza niyo yaba yarakoze gatanya.




UMUSEKE.RW

