Ibihe bikomeye Reagan Ngabo yanyuzemo byamubyariye ‘Yesu Ndagukunda’-Video

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Reagan Ngabo

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Reagan Ngabo, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yesu Ndagukunda”, avuga ko igitekerezo cyayo cyaturutse ku bihe bikomeye yanyuzemo mu buzima, byatumye arushaho gusobanukirwa urukundo rw’Imana no kuyiringira.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 4 Nzeri 2026 ku murongo wa You Tube uri mu mazina ya Eric Reagan Ngabo.

Eric Reagan Ngabo avuga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bushingiye ku byamubayeho, birimo ibibazo by’ubuzima ndetse na COVID-19.

Ati  “Nanjye ku giti cyanjye hari ibyo mfite naciyemo kandi ni byinshi. Habaye n’indwara zoroheje ndetse na COVID-19 n’ibindi. Urebye bitewe n’ibyo nanyuzemo, mbishimira Imana yo ingejeje hano ndi, kuko gukorera Imana ari ukuba uyikunda, bitewe n’ibyo iba yarakunyujijemo, yaragukijije indwara ndetse n’ibindi byinshi.”

Avuga ko ibyo umuntu anyuramo mu buzima bishobora kumufasha gusobanukirwa agaciro k’urukundo n’imbabazi by’Imana, ndetse bikaba n’ubuhamya bushobora gufasha abandi.

Ati “Icyatumye mvuga ubu butumwa mu ndirimbo habaye byinshi mu buzima bwanjye. Urukundo ni ingenzi mu mibereho ya Gikristo no mu buzima busanzwe. Urwo Imana yadukunze, cyangwa ibihe bikomeye n’ibibi umuntu yaciyemo, buri wese aba afite amateka.”

Eric Reagan Ngabo, usanzwe ufite indirimbo zirimo “Amashimwe”, “Abiringiye Uwiteka” na “Ishimwe ni Iryawe”, asobanura ko zose zigaruka ku kwizera Imana, urukundo, amahoro no kudacika intege.

Indirimbo  “Yesu Ndagukunda” hamwe na “Amashimwe” zatowe mu  bihembo bya America Gospel Awards, ibyo Reagan Ngabo avuga ari intambwe nziza ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukorwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Ku muntu uri mu bihe bikomeye, Eric Reagan Ngabo amusaba gukomeza kwihangana no kwizera Imana, ndetse no kwibuka ibyo yamukoreye mu buzima, kuko bishobora kumufasha kudatakaza ibyiringiro.

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Reagan Ngabo ahatanye mu bihembo bitandukanye

Nyura hano urebe indirimbo Yesu Ndagukunda ya Eric Reagan Ngabo:

Share This Article