Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Gasabo yafashe abagabo babiri bacuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi, aho bafatanywe urumogi rw’udupfunyika 237.
Abafashwe ni Ndikuryayo Narcisse w’imyaka 43 y’amavuko, na Tuyisenge Eric w’imyaka 40 y’amavuko, bafashwe tariki ya 26 Mata 202 saa tanu z’amanywa, bafatirwa mu Murenge wa Bumbogo, Akagali ka Musave, Umudugudu wa Ramba.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yatangaje ko aba uko ari babiri bafatiwe mu nzu batuyemo bari mu gikorwa cyo gufunga urumogi ngo barucuruze.
Polisi yashimiye abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwira mu baturage ngo rwangize ubuzima bwabo.
Abafatanywe urwo rumogi, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo.
Polisi irasaba abantu bose bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka bagashaka ibindi bakora.
Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

UMUSEKE.RW
