RUHANGO: Sosiyete ishinzwe ingufu (REG), ishami rya Ruhango, ivuga ko igiye gukemura ikibazo cya “Cash Power” zakubiswe n’inkuba, hakaba hashize amezi atatu bari mu kizima.
Ubuyobozi bwa REG, Ishami rya Ruhango, bwatanze iki gisubizo bushingiye ku bibazo by’abaturage 60 batuye mu Mudugudu wa Mbuye, Akagari ka Karambi, Umurenge wa Kabagari.
Aba baturage bagaragaza ko bangirijwe Cash Power n’inkuba kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2026.
Babwiye UMUSEKE ko kuva izo Cash Power zashya, batakambiye rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo kwegereza abaturage umuriro w’amashanyarazi, akababwira ko agiye kuzisimbuza ariko ntibibe.
Hakizimwami Samson, umwe muri bo, avuga ko baheruka gucana mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama 2026.
Ati: “Rwiyemezamirimo twamugejejeho iki kibazo akatubeshya ko bucya gikemuka, none ukwezi kwa Mata kuragana ku musozo.”
Mukanyagashi Françoise nawe yemeza ko ingo 60 zigize hafi Umudugudu wa Mbuye ari zo zifite ikibazo cya Cash Power zatwitswe n’inkuba.
Ubuyobozi bwa REG, Ishami rya Ruhango, buvuga ko iki kibazo cy’abaturage badacana kubera ko “Cash Power” zabo zahiye batari bakizi, kuko nta raporo bigeze bahabwa kuva cyabaho kugeza uyu munsi.
Umukozi wa REG, Ishami rya Ruhango, Wayizigiyiki Immaculée, yabwiye UMUSEKE ko aba baturage bangirijwe umuriro n’inkuba bakora urutonde rw’abantu bose bafite iki kibazo bakitoramo umuyobozi.
Ati: “Bohereze urwo rutonde bakoresheje WhatsApp kugira ngo bitabavuna, maze tubafashe gukemura iki kibazo.”
Wayizigiyiki avuga ko mu gukemura iki kibazo bakoresha uyu rwiyemezamirimo wahawe isoko, akazabageraho ejo.
Hari abandi baturage batuye igice kimwe cy’Umudugudu wa Nyakidahe mu Murenge wa Bweramana kidafite amashanyarazi, mu gihe ikindi gice kiri hakurya y’umuhanda muri uwo Mudugudu kiyafite.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.
