Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yasabye abaturage b’Umurenge wa Kayumbu gukomeza kunga ubumwe n’ubudaheranwa, kubaka umuco w’amahoro no kugendera kure ingengabiterekerezo ya Jenoside nk’inzira abanyarwanda bose bahisemo kugira ngo bagane ku iterambere.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2026, ubwo abaturage b’uwo Murenge bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko Abatutsi biciwe ahazwi nko mu Cyakabiri mu cyahoze ari Komine Rutobwe, ubu hari ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyanditseho amazina y’Abatutsi bajugunywe mu cyobo cyari gihari, ubwo bashakaga guhungira i Kabgayi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu, Mpozenzi Mbonigaba Providence, yavuze ko abaturage bakomeje gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko nyuma yo Kwibuka ku nshuro ya 31, habonetse imibiri 11 itari yaratangiwe amakuru.
Ati ” Turashima cyane abaturage bahitamo gutanga amakuru kuko iyo bataba bo iyo mibiri ntiyari kuboneka. Turanashishikariza n’abandi baba bafite amakuru tubasaba ngo bayatange, aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iri ibashe gushyingurwa mu cyubahiro.”
Mpayimana Razaro warokokoye muri ako gace yatanze ubuhamya bw’uburyo Abatutsi baho batotezwaga kuva kera ku buryo ubwo Kayibanda wari Perezida yahirikwaga ku butegetsi na Habyarimana Juvenal, igitero cyateye Abatutsi baratwikirwa, barameneshwa, inka zabo ziraribwa.
Ati ” Ko uwakoze ‘coup d’état’ ko yayikoreye umuhutu nawe ari umuhutu, abatutsi bazize iki? Ko atari bo bayikoze.”
Ahamya ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kinini cyane ikanigishwa kuko yajyaga yumva Radio yumva abanyamakuru barimo nka Habimana Kantano bahoraga bashishikariza abantu kwica Abatutsi, ko kandi yaje kubibona tariki ya 13 Mata 1994, ubwo Jenoside yageraga muri ako gace, Abatutsi bagatwikirwa, bagasahurwa bakwicwa abandi bagahunga kugeza Inkotanyi zibatabaye.
Muri uwo muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere, yavuze ko igikorwa cyo kwibuka ari umwanya mwiza wo kuzirikana abishwe bagasubizwa icyubahiro n’agaciro bambuwe ndetse n’umwanya mwiza wo guhumuriza abarokotse, ukaba umwanya wo gukuramo amasomo yo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Meya Dr. Nahayo yagaragaje ko ubuhamya bw’abarokotse Jenoside bukwiriye gufasha bantu gusubiza amaso inyuma, bakareba aho igihugu kigeza ndetse bukanatera imbaraga mu gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Ati ” Muri icyi gihe twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi turakomeza kwimakaza umuco w’amahoro twamaganira kure ibikorwa byose n’amagambo agaragaramo ingengabitekerezo kandi turashishikariza buri wese kugira uruhare mu kubaka igihugu kitarangwamo ingengabiterezo ya Jenoside.”
Yavuze ko kandi ibyo abanyarwanda bagezeho birimo amahoro n’iterambere, abantu badakwiriye kubisinda ngo hato hagire utatira igihango.
Ati “ Ubumwe bwacu bukomeze kuba imbaraga zacu kugira ngo dukomeze dufatanyirize hamwe kubaka Igihugu cyacu.”






MUGIRANEZA THIERRY UMUSEKE.RW
