Urubyiruko rw’abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwiyemeje gukoresha ikoranabuhanga bifashishije imbuga nkoranyambaga bakoresha, barwanya ingengabitekerezo n’ipfobya by’abagihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni nyuma y’uko uru rubyiruko rugera kuri 80 baturutse hirya no hino mu gihugu, aho basanzwe bakorera ibikorwa byo gucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga muri Digital Axis Ltd, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze, ruri kuri Court d’Appel.
Basobanuriwe urupfu rw’agashinyaguro Abatutsi bari bahahungiye bizeye ubutabera bishwemo.
Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko kwiga no gusobanurirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bibatiza imbaraga n’ubumenyi bwo gukoresha neza imbuga nkoranyambaga bagahangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi ko batazemera ko u Rwanda rusubira mu icuraburindi rwavuyemo.
Kazintwari Jean de Dieu umuvugizi w’urubyiruko rukora muri Digital Axis yagize ati “Twaturutse hirya no hino mu gihugu umukuru muri twe yavutse mu 1999 umuto ni mu 2005, twasuye Urwibutso rwa Court d’Appel, twigishwa amateka ashaririye y’uko Abatutsi biciwe mu Ngoro y’Ubutabera, ni amahano.”
Akomeza agira ati “Dusanzwe dukoresha imbuga nkoranyambaga, biratangaje biranababaje kuba hari abagihakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukuri twakubonye amateka ni ayacu, rero tugiye kuyavuga uko ari duhangane n’abakiyapfobya ntituzemera ko u Rwanda rwacu rusubira mu mwijima rwakuwemo n’Inkotanyi dushimira.”
Munezero Valentine na we ati “Icyo twabonye tunashimangira Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe bihagije na leta yari iriho, mu bitabiriye kuyikora harimo urubyiruko. Ikidushimisha ni uko n’abayihagaritse ari urubyiruko rw’Inkotanyi barakoze kwitanga, kandi natwe ntituzemera ko ibyo twagezeho bisenyuka turahari ngo tubirinde.”
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze, Twizere Rusisiro Festus, na we asaba urubyiruko gufata umwanya bagasura inzibutso biga amateka, kandi bakanyomoza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Nk’Urubyiruko rwavukiye mu gihugu cy’ubumwe gifite umutekano, nibabyifashishe babwiza ukuri “ibigarasha” amateka y’ukuri bazanayigishe abazabakomokaho. Ku bana nk’aba bavutse nyuma ya Jenoside ni byiza ko biga amateka nk’aya kugira ngo bavuge ibyo babonye.”
Uru rubyiruko kandi nyuma yo kwigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari baje kwihisha mu Ngoro y’Ubutabera, ariko bakahamburirwa ubuzima, banaremeye imiryango ine itishoboye y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa ibiribwa, babibutsa ko bifatanyije na bo mu bihe bigoye banyuzemo, kandi ko bazaharanira ko bitazongera.
Urwibutso rw’Akarere ka Musanze rwa Court d’Appel ruruhukiyemo imibiri isaga 800 y’abahiciwe baturutse hirya no hino bizeye kuhakirira nk’uko bari babyijejwe.
Uru Rwibutso rukaba rufite ikindi gice cy’amateka yihariye y’ibyahabereye yigisha buri wese uhasura.

UMUSEKE.RW
