U Bwongereza na Israel birarebana ay’ingwe

Ibihugu by’u Bwongereza na Israel byinjiye mu mwuka mubi wa Politiki

Ibihugu by’u Bwongereza na Israel byinjiye mu mwuka mubi wa Politiki nyuma y’uko u Bwongereza bwifatanyije n’ibindi bihugu mu gukumira  ibicuruzwa bituruka mu Banya-Israel batuye mu gace ka  West Bank. Israel mu kwihimura yafashe umwanzuro gufunga ibiro by’uhagarariye inyungu z’u Bwongereza muri Yeruzalemu y’Iburasirazuba.

Ni umwuka mubi watangiye gututumba nyuma y’uko ku wa Kabiri tariki 8 Nzeri 2026, ibihugu 12 biyobowe n’u Bwongereza, u Bufaransa na Canada bisohoye itangazo rihuriweho bivuga ko byamaganye ibikorwa bya Isreal mu gice cya West Bank gituwe n’abanya-Palestine benshi.

Ibi bihugu byafashe umwanzuro w’uko bizajya bikumira  ibicuruzwa bituruka mu Banya-Israel batuye muri West Bank.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, bahuriza ku kuvuga ko igisubizo cy’ishyirwaho ry’ibihugu  bibiri, Israel na Palestine, ari cyo bakomeza gushyigikira, ibintu Israel yamagana ivuga ko hazabaho Igihugu kimwe gusa ari cyo Israel.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Ed Miliband, we yavuze ko ibikorwa bya Israel byo kwirukana Abanya-Palestine ku butaka bwabo ari impamvu z’amoko.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yamusubije ko ibyo ari ibinyoma ko kandi u Bwongereza bukomeje kwivanga muri politiki ya Israel.

Ibi byatumye Isreal ifata umwanzuro wo gufunga ibiro by’uhagarariye inyungu z’u Bwongereza muri Yeruzalemu y’Iburasirazuba, bikaba ari nabyo  bihagarariye u Bwongereza muri West Bank ku ruhande rwa Palestine.

Israel kandi yavuze ko u Bwongereza butazongera kwitabira ibiganiro by’ubuhuza byo muri Gaza ko kandi hari abanyapolitiki bo mu Bwongereza bazabuzwa kwinjjira muri Israel.

Israel ikimbirana n’ibihugu bigaragaza ko bidashyigikiye ko yigarurira ubutaka bwo mu bice bya West Bank ndetse n’ibindi bishyigikiye ko Palestine ifatwa nk’Igihugu cyigenga.

Impaka ku kwemera Palestine nk’igihugu cyigenga  zimaze imyaka myinshi. Mu 1974, ishyaka rya PLO (Palestine Liberation Organization) ryahawe umwanya wo kuba indorerezi mu Murynago w’Abibumbye, UN.

Mu Ugushyingo 1988 mu ntambara ya mbere ya Intifada, Yasser Arafat wayoboraga ishyaka Palestine Liberation Organization yatangaje ko Palestine ari leta yigenga ifite Yerusalem nk’umurwa mukuru.

Kugeza ubu, leta ya Palestine nk’igihugu cyigenga yemerwa n’ibihugu birenga 140 mu 193 bigize UN.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article