Ubuhamya bw’abaturage bo muri Nyaruguru, bwumvikanamo gushima ibyo ubuyobozi bwagezeho mu myaka 5 ishize, harimo kubaka ibikorwa remezo, no kugabanya igwingira mu bana, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, isanzwe ari Imboni y’Akarere muri Guverinoma, yabasabye gukomeza kugira uruhare mu iterambere, bubakira ku byagezweho.
Minisitiri Murasira, ari na we Imboni ya Guverinoma muri Nyaruguru, yabivugiye mu imurikabikorwa ry’ibyagezweho n’Akarere mu myaka ya 2021–2026.
Mu byagaragajwe harimo kugabanya igwingira ry’abana, ryavuye kuri 39% rikagera kuri 23%, guteza imbere ibikorwa remezo, ubuhinzi n’imishinga ifasha imiryango itishoboye n’urubyiruko.
Mu bikorwa remezo byagarutsweho harimo imihanda ya kaburimbo, kugeza amazi meza ku baturage no kwagura amashanyarazi, ibintu abaturage bavuga ko byagize uruhare mu guhindura imibereho yabo.
Uwitwa KAYITARE Jean Bosco, umuturage wo muri Nyaruguru, yavuze ko imihanda ya kaburimbo yabafashije mu ngendo no kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Ati: “Mbere ingendo zaratugoraga cyane, cyane cyane mu gihe cy’imvura. Ubu imihanda ya kaburimbo yatumye kugenda no kugeza umusaruro ku isoko birushaho koroha. Ni impinduka tubona mu buzima bwa buri munsi.”
Undi muturage, witwa Uwimpuhwe Vestine, avuga ko amazi meza n’amashanyarazi byazanye impinduka mu mibereho y’ingo.
Ati: “Amazi meza n’amashanyarazi byaradufashije cyane. Ubu ntitugipfusha igihe kinini dushaka amazi, kandi amashanyarazi adufasha mu mirimo itandukanye. Turifuza ko izi gahunda zakomeza kugera no ku baturage bataragerwaho.”
Nyaruguru kandi yateye imbere mu buhinzi, aho abaturage bakomeje kwitabira ibihingwa birimo icyayi, ikawa n’ibirayi. Ibi bikorwa biri mu byagaragajwe nk’ibigomba gukomeza gutezwa imbere kugira ngo ubuhinzi bukomeze kuba isoko y’akazi n’amafaranga ku miryango.
Minisitiri Murasira yashimiye ubuyobozi bw’Akarere busoje manda y’imyaka itanu ku mpinduka bwagejeje ku baturage, asaba ko ibyo bagezeho bitafatwa nk’aho urugendo rurangiriye.
Ati: “Ibyagezweho ntibibe aho dusoreza, ahubwo bibe aho duhera.”
Yanasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwitegura no gukumira ibiza, cyane cyane muri iki gihe cy’imvura nyinshi y’Umuhindo. Yasabye ko ingamba zo gukumira ibiza zifatwa hakiri kare, abaturage n’inzego z’ibanze bagafatanya mu kurinda ubuzima n’ibikorwa by’iterambere.
Akarere ka Nyaruguru kandi kagaragaje ko igabanuka ry’igwingira ry’abana ari imwe mu ntambwe ikomeye yatewe, aho imibare iheruka kugaragaza ko ryagabanutse rikagera hafi kuri 23%.
Ku bijyanye n’amazi, ibikorwa byo kuvugurura no kwagura imiyoboro byatumye umubare w’abaturage bafite amazi meza wiyongera ku buryo bugaragara muri Nyaruguru.
Ibyagezweho mu myaka itanu ishize byitezweho kuba intangiriro y’izindi gahunda zizakomeza kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere Nyaruguru.

UMUSEKE.RW

