Amategeko avuga iki iyo umwe mu bashyingiranywe apfuye, umutungo we usigarana nde?

Itegeko rigena abazungura n'ibyiciro bakurikiranamo

Iyo umwe mu bashyingiranywe apfuye, rimwe na rimwe havuka amakimbirane ku mutungo asize. Hari abana bumva ko bagomba guhita bagabana umutungo w’umubyeyi wabo wapfuye. Hari n’uwapfakaye ushobora kumva ko, kubera ko ari we usigaye, umutungo wose ugomba gukomeza kuba uwe.

Rimwe na rimwe, bene wabo wa nyakwigendera na bo bashobora kwivanga mu bibazo by’izungura, bigatuma havuka amakimbirane ashobora no kugera mu nkiko.

Ariko se amategeko y’u Rwanda abivugaho iki? Ese iyo umugabo apfuye, umugore we ahita aba nyir’umutungo wose? Iyo umugore apfuye se, umugabo we afite uburenganzira bungana n’ubw’umugore yaba afite? Ese abana bashobora gusaba kugabana umutungo umubyeyi wabo usigaye akiriho?

Ibisubizo by’ibi bibazo bishingira cyane ku buryo abashyingiranywe bari barahisemo gucunga umutungo wabo, ku bazungura bafite uburenganzira no ku bindi biteganywa n’amategeko.

Itegeko nº 71/2024 rigenga abantu n’umuryango, risobanura uburyo izungura rikorwa igihe umwe mu bashyingiranywe apfuye nta rage rigenga izungura rye.

Ese umutungo wose w’abashyingiranywe uhita uba uw’abana iyo umwe apfuye?

Urupfu rw’umwe mu bashyingiranywe ntiruvuze ko abana bahita bagabana umutungo wose ababyeyi babo bari bafite.

Mu Rwanda, abashyingiranywe bashobora guhitamo uburyo butandukanye bwo gucunga umutungo wabo. Muri bwo harimo ivangamutungo rusange, ivangamutungo w’umuhahano n’ivanguramutungo risesuye. Buri buryo bugira ingaruka zitandukanye ku burenganzira bw’uwapfakaye n’ubw’abazungura. Ni yo mpamvu mbere yo kugabana umutungo hagomba kubanza kumenyekana uburyo abashyingiranywe bari barahisemo, umutungo wa buri wese n’uwari uwabo bombi.

Iyo abashyingiranywe basezeranye ivangamutungo rusange

Itegeko nº 71/2024 riteganya ko iyo umwe mu bashyingiranywe bari barahisemo ivangamutungo rusange apfuye, uwapfakaye asigarana umutungo wose.

Icyakora, kuba uwapfakaye asigarana umutungo wose ntibivuze ko ashobora kuwukoresha uko ashaka nta mbibi. Amategeko amuha inshingano zo kwita ku bana bireba, no gufasha ababyeyi ba nyakwigendera iyo bikenewe. Anateganya ko uwapfakaye adashobora kwikuraho umutungo urenze kimwe cya kabiri cy’umutungo wose.

Dufate urugero rw’umugabo n’umugore bari barasezeranye ivangamutungo rusange, bafite inzu, amasambu n’indi mitungo bifite agaciro ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Umugabo apfuye asize umugore n’abana batatu. Muri iki gihe, umugore wapfakaye asigarana umutungo wose, ariko afite inshingano n’imbibi amategeko amugenera. Abana ntibahita bagabana miliyoni 100 kubera gusa ko Se yapfuye. Ibi ni na ko bigenda iyo uwapfuye ari umugore, umugabo akaba ari we usigaye.

Iyo uwapfakaye yongeye gushyingirwa

Itegeko riteganya ko iyo uwapfakaye yongeye gushyingirwa, izungura rikorwa hakurikijwe ibyiciro by’abazungura bireba. Iyo nyakwigendera asize abana, uwapfakaye ahabwa kimwe cya kabiri cy’umutungo akura ku ivangamutungo rusange, naho ikindi gice kikazungurwa hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko.

Urugero nk’umugabo apfuye asize umugore n’abana batatu. Umutungo wose w’ivangamutungo rusange ufite agaciro ka miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda. Umugore akomeza gucunga umutungo, ariko nyuma y’igihe runaka akongera gushyingirwa. Icyo gihe umugore n’abana batatu bazungura ku buryo bungana igice cy’umutungo kigenewe izungura, imibare yaba iteye itya: Miliyoni 60 waba umugabane w’uwapfakaye ukomoka ku ivangamutungo rusange. Miliyoni 60 zisigaye zagabanywa mu migabane ine ingana ; umugore yahabwa miliyoni 15 ziyongera kuri miliyoni 60 ze, buri mwana agahabwa miliyoni 15. Bityo umugore yagira umutungo ufite agaciro ka miliyoni 75, naho buri mwana akagira miliyoni 15.

Iyi mibare ni urugero rwo gusobanura uburyo bwo kugabana umutungo, hashingiwe ku kuba nta myenda, nta rage n’ibindi bibazo byihariye bigira ingaruka ku izungura.

Icyakora, kongera gushyingirwa si cyo gihe cyonyine amategeko ashobora guteganyamo ko izungura rifungurwa. Iyo uwapfakaye atubahirije inshingano zo kwita ku bana ba nyakwigendera, urukiko rubifitiye ububasha rushobora gutegeka ko izungura rifungurwa, bisabwe n’umuntu ubifitemo inyungu kandi hagamijwe kurengera abana.

Iyo abashyingiranywe basezeranye ivangamutungo w’umuhahano

Ivangamutungo w’umuhahano ritandukanye n’ivangamutungo rusange. Muri ubu buryo, hari umutungo w’umuhahano ugengwa n’amategeko yihariye, hakaba n’umutungo bwite wa buri wese mu bashyingiranywe.

Itegeko riteganya ko ku mutungo w’umuhahano hakoreshwa uburyo bw’izungura bukoreshwa mu ivangamutungo rusange, naho ku mutungo bwite wa buri wese hagakoreshwa uburyo bw’izungura bukoreshwa mu ivanguramutungo risesuye.

Urugero niba umugore yari afite inzu ye bwite mbere yo gushyingirwa. Nyuma yo gushyingirwa, we n’umugabo bakagura ikindi kibanza n’inzu, bigize umutungo w’umuhahano. Umugore apfuye asize umugabo n’abana, inzu yari umutungo bwite w’umugore ntivangwa mu buryo bwikora n’umutungo w’umuhahano.

Umutungo w’umuhahano ukurikiza amategeko y’izungura akoreshwa mu ivangamutungo rusange, naho umutungo bwite wa nyakwigendera ugakurikiza amategeko akoreshwa mu ivanguramutungo risesuye. Ni yo mpamvu kumenya inkomoko y’umutungo n’uburyo wabonetse ari ingenzi mu gukemura amakimbirane y’izungura.

Iyo abashyingiranywe basezeranye ivanguramutungo risesuye

Mu ivanguramutungo risesuye, buri wese mu bashyingiranywe agumana umutungo we bwite. Itegeko nº 71/2024 riteganya ko iyo umwe apfuye, usigaye agumana umutungo we bwite, naho umutungo wa nyakwigendera ukazungurwa hakurikijwe amategeko.

Icyakora, itegeko rinateganya ko uwapfakaye afite uburenganzira bwo kugira uruhare mu izungura ry’umutungo w’uwo bari barashyingiranywe. Ibi bivuze ko kuba abashyingiranywe bari mu ivanguramutungo risesuye bidakuraho uburenganzira bw’uwapfakaye bwo kuzungura.

Urugero nk’umugore n’umugabo bari barahisemo ivanguramutungo risesuye. Umugore afite umutungo we bwite ufite agaciro ka miliyoni 30, naho umugabo afite uwe wa miliyoni 80. Umugore apfuye asize umugabo n’abana batatu. Umugabo agumana miliyoni 80 ze bwite. Miliyoni 30 z’umugore ni zo zigomba gusuzumwa mu izungura, hagakurikizwa uburenganzira bw’abazungura n’ubw’uwapfakaye. Ntabwo miliyoni 110 zose zifatwa nk’umutungo umwe ugomba kugabanywa.

Imicungire y’umutungo wazunguwe n’abana batarageza ku myaka y’ubukure

Iyo nyakwigendera asize abana batarageza ku myaka y’ubukure, amategeko ateganya uburyo bwo kurengera umutungo wabo. Itegeko riteganya imicungire y’umutungo abana bazunguye mu gihe abashyingiranywe bari barahisemo ivanguramutungo risesuye. Uwapfakaye ashobora gucunga umutungo abana bazunguye kugeza bageze ku myaka y’ubukure.

Icyakora, ku bana ba nyakwigendera atabyaranye n’uwapfakaye, inama y’umuryango ishobora kugena undi muntu ubacungira umutungo, hakurikijwe amategeko. Iyo uwahawe inshingano zo gucunga umutungo w’abana atazubahirije, urukiko rushobora kubigiramo uruhare kugira ngo uburenganzira bw’abana burengerwe. Ibi bigaragaza ko uburenganzira bwo kuzungura no kugira ububasha bwo gucunga umutungo atari ibintu bimwe.

Ni nde uhabwa  inzu y’umuryango mu gihe cy’izungura?

Kuba abana bafite uburenganzira bwo kuzungura ntibivuze ko bashobora kwirukana uwapfakaye mu nzu y’umuryango uko bishakiye. Itegeko riteganya uburenganzira bw’uwapfakaye bwo guhabwa mu mugabane we inzu yabanagamo n’uwo bashakanye n’ibiyirimo, mu gihe cy’igabana ry’umutungo uzungurwa. Iyo agaciro k’iyo nzu karenze umugabane we, hashobora kubaho gutanga inshumbushanyo ku bandi bazungura hakurikijwe amategeko.

Itegeko rinateganya uburenganzira bwihariye bw’uwapfakaye bwo gukomeza kuba mu nzu y’umuryango mu bihe biteganywa n’amategeko. Bityo, abana n’abandi bazungura bagomba kubahiriza uburenganzira bw’uwapfakaye aho kwifatira ibyemezo byo kumwirukana.

Ni abahe bana ba nyakwigendera bafite uburenganzira bwo kuzungura?

Itegeko rishyira abana ba nyakwigendera ku rwego rwa mbere mu rutonde rw’abazungura bahoraho. Mu izungura, abana bafite isano yemewe n’amategeko na nyakwigendera bagomba kwitabwaho hakurikijwe uburenganzira bwabo. Ibi bireba n’abana nyakwigendera yaba yarabyaye hanze y’urugo, igihe isano yabo na nyakwigendera yemewe n’amategeko. Ni yo mpamvu mu gutegura izungura ari ngombwa kumenya abana bose ba nyakwigendera, aho gutekereza ko abana yabanaga na bo mu rugo ari bo bonyine bafite uburenganzira.

Itegeko riteganya kandi uburyo bwo guhagararirwa mu izungura, bushobora kugira akamaro igihe umuzungura yapfuye mbere ya nyakwigendera agasiga abamukomokaho.

Ese ababyeyi cyangwa abavandimwe ba nyakwigendera bashobora kuzungura?

Itegeko rigena urutonde rw’abazungura bahoraho, harimo abana, ababyeyi, abavandimwe n’abandi bafitanye isano na nyakwigendera. Icyakora, ntabwo abo bose bazungurira rimwe. Itegeko riteganya uko ibyiciro by’abazungura bikurikirana, kandi icyiciro kiri imbere kizitira ikigikurikira.

Hagomba kandi kwitabwa ku burenganzira bw’uwapfakaye no ku buryo bw’imicungire y’umutungo abashyingiranywe bari barahisemo. Ni yo mpamvu bene wabo wa nyakwigendera badashobora kwemeza ko bafite uburenganzira ku mutungo kubera gusa ko bafitanye isano y’amaraso na nyakwigendera.

Ese abashyingiranywe bashobora kugena mbere uko umutungo uzazungurwa?

Itegeko riteganya uburyo izungura rikorwa ku bashyingiranywe bahisemo imicungire y’umutungo ishingiye ku masezerano bateguye mbere yo gushyingiranwa. Ibi bigaragaza akamaro ko kumenya neza amasezerano agenga umutungo w’abashyingiranywe.

Icyakora, amasezerano nk’ayo agomba kubahiriza amategeko, kandi ntakwiye kwitiranywa n’irage umuntu ashobora gukora kugira ngo agene uko umutungo we uzungurwa amaze gupfa.

Uburyo bwo kwirinda amakimbirane y’izungura mu muryango

Iyo umwe mu bashyingiranywe apfuye, ni byiza ko umuryango ubanza kumenya uburyo bw’imicungire y’umutungo abashyingiranywe bari barahisemo, ukamenya umutungo wa nyakwigendera, uw’uwapfakaye n’uwari uhuriweho. Hagomba kandi kumenyekana abazungura bose bafite uburenganzira, imyenda n’izindi nshingano zishobora kugira ingaruka ku mutungo uzungurwa.

Iyo habayeho kutumvikana, abagize umuryango bakwiye kwitabaza inzira zemewe n’amategeko aho kugurisha umutungo mu ibanga, kuwikubira cyangwa kwirukana abandi bazungura. Izungura rikozwe mu mucyo kandi hakurikijwe amategeko rifasha kurengera uburenganzira bw’abagize umuryango no kugabanya amakimbirane.

Icy’ingenzi si ukumenya gusa uwapfuye n’uwasigaye, ahubwo ni ukumenya uburenganzira buri wese ahabwa n’amategeko. Amakimbirane menshi y’izungura ashobora kwirindwa iyo abagize umuryango bamenye uburenganzira bwabo, bakubahiriza ubw’abandi, kandi bakitabaza amategeko mbere yo gufata ibyemezo ku mutungo.

Icyitonderwa: Iyi nkuru igamije gusa gutanga ubumenyi rusange mu mategeko. Gutanga inama ku gukemura ikibazo cyihariye cy’izungura bisaba gusuzuma imiterere yacyo n’ibimenyetso bihari.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *