Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Amashuri abanza n’ay’incuke cya ‘Good Haven International School’ giherereye mu Karere ka Kicukiro, bwemeza ko bwafashe ingamba zo gushyira imbaraga mu mikino y’abana bahiga kugira ngo bijyane n’uburezi bahabwa.
Ku wa Gatatu, tariki ya 3 Kamena 2026, mu Kigo cy’Amashuri abanza n’ay’incuke cya ‘Good Haven International School’, habereye imikino ya gicuti yahuje iki Kigo na New Life School nacyo gifite amashuri abanza n’ay’incuke.
Yari imikino igamije gufasha abana kuruhuka mu mutwe no kwishimana na bagenzi babo batiga hamwe.
Ikindi cyari kigamijwe kandi muri iyi mikino, kwari uguhuza abana bakamenyana kugira ngo bubake umubano uhoraho hagati yabo ndetse n’abarezi b’ibigo byombi.
Iyi mikino yarangiye ‘Good Haven International School’ itsinze ‘New Life School’ amanota 40-35 muri Basketball yakinwe n’abakobwa mu gihe no muri ruhago ‘New Life School’ yatsinzwe ibitego 5-0 mu bahungu.
Nyuma y’iyi mikino yari yitabiriwe n’ababyeyi barerera muri ibi bigo, abarezi b’ibigo byombi, ubuyobozi bwa ‘Good Haven International School’, bwavuze ko bugiye gushyira imbaraga mu mikino kugira ngo abana bajyanishe kwiga no kubyaza umusaruro impano zindi baba bifitemo mu mikino.
Ubuyobozi bwakomeje buvuga ko bwari ubwa mbere muri iki Kigo habera imikino, ariko ko biteguye gukomeza gufasha abana kugira ngo bijye bihoraho.
Abateye imbere muri no mu yindi mikino, bahamya ko guhera mu bakiri bato ari wo musingi wo kugera ku Iterambere ry’imikino yose ibaho ku Isi ariko by’umwihariko umupira w’amaguru.





UMUSEKE.RW
