Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko bakubitwa ndetse bakanatukwa n’abagore babo, ariko bakaryumaho kubera gutinya gusekwa, gusuzugurwa cyangwa kutitabwaho mu gihe bagaragaje ihohoterwa bakorerwa.
Ihohoterwa rikorerwa abagabo muri aka Karere ryavuye kuri 16,8% mu 2019/2020 rigera kuri 26% mu 2025, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho n’Ubuzima (RDHS7).
Bamwe mu bagabo bo muri Nyabihu bavuga ko iyo amakimbirane akaze, bahitamo kuva mu ngo zabo bakajya gucumbika ahandi, aho kwihimura ku bagore babo cyangwa gukora ibindi byabakururira kujya imbere y’amategeko.
Manizabayo Moussa, utuye mu Murenge wa Jenda, yabwiye UMUSEKE ko hari abagabo azi bahozwa ku nkoni n’abagore babo, ariko bakabihisha abandi, bamwe bakabeshya ko ibikomere bagize byatewe no kwikubita hasi.
Ati: “Hari umugabo uherutse kuvuga ikibazo afite, umugore we aramuseka amugereranya n’imbwa. Hari n’abo usanga baraye bakubiswe, ariko ntibatinyuke kujya kurega. Benshi bashirira imbere.”
Yavuze ko bamwe batinya gutanga ibirego kuko bumva ko kuvuga ko bakubiswe n’abagore babo ari igisebo mu bandi.
Ati: “Urya inkoni ukicecekera, kuko uba utinya ko abandi baguseka.”
Undi mugabo ufite umugore n’abana babiri avuga ko ahora afite impungenge zo gutaha, bitewe n’amakimbirane akomoka ku bibazo by’amikoro yo mu rugo.
Ati: “Ntaha mu rugo nigengesereye, nk’aho ngiye gupfukama. Ubu nabuze akazi, nshobora kugera mu rugo umugore akansaba amafaranga. Namubwira ko ntayo nabonye akavuga ko nayajyanye mu bagore, akankubita.”
Uyu mugabo avuga ko nubwo hari igihe umugore we amukubita, ahitamo kutamukoraho kuko atinya ko yafungwa.
Ati: “Amaboko yanjye aba asa n’uyafatiye inyuma. Ndemera nkihangana aho kurwana nawe.”
Yongeyeho ko hari abagore bafashe nabi ihame ry’uburinganire, bakumva ko ribemerera gusuzugura abagabo babo, bityo abagabo bagahitamo guceceka batinya gufungwa cyangwa guseba.
Nyiramajeri Jacqueline na we avuga ko hari abagore batubaha abo bashakanye, bamwe bakajya mu tubari bagataha batonganya cyangwa bagakubita abagabo babo.
Ati: “Ugasanga umugabo ni we uteka, umugore akamuhemba kumukubita. Abahungu bacu baragowe, bagire batabarwe.”
Yasabye ko hakorwa ubukangurambaga bufasha abashakanye gusobanukirwa ihame ry’uburinganire no kubahana, aho kurifata nk’urwitwazo rwo guhohotera abo bashakanye.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, avuga ko izamuka ry’imibare y’abagabo bagaragaza ko bahohoterwa ridakwiye guhita risobanurwa nk’izamuka ry’ihohoterwa ubwaryo, kuko rishobora guterwa n’uko abagabo barushijeho gutinyuka kuvuga ibibabaho.
Ati: “Ntabwo mvuga ko byiyongereye kubera ko abagore bagize amahane kurushaho, ahubwo bishobora kuba ari uko abagabo batangiye kubigaragaza. Ubu amakuru arihuta, bityo ikitaramenyekanaga kera kikaba kimenyekana.”
Yungamo ko : “Nta muntu n’umwe wemerewe guhohotera undi, yaba umugore, yaba umugabo, yaba ababyeyi bahohotera abana.”
Ubushakashatsi bwa Rwanda DHS7 bwo mu 2025 bugaragaza ko abagabo bahuye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo biyongereye bava kuri 12,5% bagera kuri 17,2%, mu gihe ku bagore byagabanutseho 0,5%.
Mu Ntara y’Iburengerazuba, igipimo cy’abagabo bahuye n’ihohoterwa cyavuye kuri 14,2% kigera kuri 20,5%, mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo cyazamutse kivuye kuri 13,1% kigera kuri 19,4%.
Imibare NISR yatangaje mu 2025 igaragaza ko mu 2024, abagabo 3.233 bagejejwe kuri Isange One Stop Centre nyuma yo gukorerwa ihohoterwa, biyongereye ugereranyije n’abagabo 3.214 bari bahagejejwe mu 2023.

NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Nyabihu

