Abanyarwanda bari muri Ejo Heza bageze kuri miliyoni 4

Abanyarwanda bizigamira muri Ejo Heza bariyongereye

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko abamaze gutanga umusanzu wo kwizigamira  muri Ejo Heza,  bavuye ku bihumbi 14 mu 2019 bagera kuri miliyoni hafi 4 mu 2025.

Ejo Heza ni gahunda y’igihugu y’ubwizigame bw’igihe kirekire yashyizweho na Leta y’u Rwanda, ikananyuzwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB, kugira ngo ifashe abaturage bose kwiteganyiriza izabukuru.

Guverinoma ivuga ko kugeza ubu ubwizigamire bw’imbere mu Gihugu, imibare igaragaza ko bukomeje kwiyongera, aho  bwavuye kuri 14,7% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu mu 2017, bugera kuri 22.8% mu 2025. Ni mu gihe biteganyijwe ko iki gipimo cyo kwizigamira  kizagera kuri 25,9% muri 2029.

Ejo Heza igamije kongera uwo mubare w’abizigamira ari nako ifasha mu kongera ishoramari mu gihugu.

Ni ubwiteganyirize bugenewe abanyarwanda bose baba abakora akazi kabahemba ku kwezi, abanyabiraka, abahinzi n’abandi bafite amikoro yoroheje.

Umuntu witeganyirije muri Ejo Heza atangira guhabwa pansiyo yujuje imyaka 55, akayifata mu gihe cy’imyaka 20.

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, bwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no guteza imbere urwego rw’imari,yagaragaje ko Abanyarwanda bari gusobanukirwa n’ubwizigamire muri Ejo heza.

Dr Nsengiyumva yagaragaje ko ku bijyanye na pansiyo, umubare w’abatanga umusanzu wazamutse uva kuri 374.585 mu 2017 ugera kuri 884.400 mu 2025.Naho umutungo ucungwa n’ibigega bya pansiyo wavuye kuri miliyari 66 z’amafaranga y’u Rwanda ugera kuri miliyari 2.200.

Yagaragaje ko Uku kuzamuka kandi kwajyanye n’ukwiyongera  kw’abahabwa amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru wavuye ku 36.755 ugera ku 70.903 mu 2025, mu gihe amafaranga bahawe yiyongereye ava kuri miliyari 18 agera kuri miliyari 81 ku mwaka.

Ati “Ibi bituma urwego rw’imari rutaba gusa uburyo bwo kubona amafaranga yo gukoresha uyu munsi, ahubwo runaba uburyo bwo kurinda imitungo, guhangana n’ingorane no kubaka umutekano w’ejo hazaza. “

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko gahunda ya Ejo Heza na yo yongereye umubare w’abizigamira. Abayitanzemo umusanzu bavuye ku bihumbi 14 mu 2019 bagera kuri miliyoni hafi 4 mu 2025.

Yagaragaje ko amafaranga yizigamwe muri Ejo Heza, yageze kuri miliyari 49 z’amafaranga y’u Rwanda avuye kuri miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2019.

Ati “ Ibi bifite igisobanuro kirenze umubare w’abitabiriye iyi gahunda kuko ni intambwe mu kubaka umuco wo guteganyiriza ejo hazaza no gutuma abaturage bagira uruhare mu kubaka umutekano w’imari w’ingo n’uw’Igihugu muri rusange.”

U Rwanda rufite intego yo kuva ku rwego rw’ibihugu bikennye rukagera ku rwego rw’ibihugu bifite amikoro aringaniye bitarenze 2035 no ku rwego rw’ibihugu bikize mu mwaka wa 2050. Ibi bizagerwaho nuko Abanyarwanda barushaho gusobanukirwa n’umuco wo kwizigama .

UMUSEKE.RW

Share This Article