Tshisekedi yasabye imbabazi abaturage ba Congo-Brazzaville

Tshisekedi na Perezida Denis Sassou Nguesso  wa Congo-Brazzaville

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yasabye imbabazi abaturage ba Congo-Brazzaville kubera imirwano yahuje ingabo z’ibihugu byombi ku Ruzi rwa Congo, anavuga ko RDC izishyura indishyi abagizweho ingaruka n’uko kurasana.

Tshisekedi yabivugiye i Brazzaville ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2026, nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Denis Sassou Nguesso  wa Congo-Brazzaville.

Yavuze ko yagiye muri Congo-Brazzaville mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi wazamutse hagati y’ibihugu byombi nyuma y’ibyabaye ku wa 27 Kanama 2026, ku mupaka w’ibihugu byombi mu gace ka Makotipoko muri Congo-Brazzaville na Yumbi muri RDC, ku Ruzi rwa Congo.

Icyo gihe abasirikare b’Ingabo zirwanira mu mazi za RDC n’aba Congo-Brazzaville bararwanye, bamwe barapfa abandi barafatwa.

Kugeza ubu ntiharatangazwa umubare w’abasirikare bapfuye cyangwa ngo hasobanurwe birambuye icyateye iyo mirwano.

Ati “Impamvu naje ni uguturisha uburakari no kwibutsa buri wese ko abaturage ba Congo-Brazzaville n’aba Congo-Kinshasa ari abantu bamwe.”

Uyu mutegetsi yavuze ko nyuma y’uko intumwa zombi zikoreye hamwe zigatanga raporo, bazahura n’abagizweho ingaruka n’uko kurasana maze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibahe indishyi.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article