Uwimabera Anastasie washinze Ishuri ryigenga ribanza, avuga ko yashenguwe n’icyemezo Akarere ka Muhanga kafashe cyo kurisenya.
Uwimabera Anastasie avuga ko yashinze ishuri yise St RITAH, riherereye mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, agamije gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye no kubaha uburezi n’uburere bwiza.
Uyu mubyeyi avuga ko yatunguwe no kumva Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buzanye abantu basenya ishuri, kandi bari baramuhaye icyangombwa cy’imyaka ibiri cyo kuvugurura inyubako y’Ishuri.
Ati: “Ubu nibwo twari kumara kubaka none baradusenyeye.”
Uwimabera yabwiye UMUSEKE ko usibye icyangombwa cyo kubaka yahawe, nta mabaruwa bigeze bamuha yo gukuraho inyubako, ahubwo ko hari n’abaje kumusaba indonke kugira ngo bareke kumusenyera yanga kuyitanga, abonye bakomeje kumutoteza yandika atakambira Inteko ishinga Amategeko umutwe wa Sena.
Akavuga ko ubu bari bategereje ko igisubizo Sena izabaha kuko yabijeje kubasura.
Yongeyeho ati: “Jye nasize Akarere katarahagera kubera ko nari nagiye kwivuza i Kigali, umugabo ahageze ashatse gufata amafoto bamuteza Inzego z’Umutekano baramufunga, ndetse basiba n’amafoto yari yafashe.”
Bamwe mu baturage barerera mu iryo Shuri, bavuga ko nta makuru bari bafite yuko Iri Shuri rizasenywa.
Umutoni Francine umwe muri abo baturage barerera muri iri Shuri, avuga ko basigaje ukwezi kumwe kugira ngo umwaka w’amashuri utangire bakibaza aho baberekeza.
Ati:”Iri Shuri ryari rifitiye ababyeyi benshi akamaro, cyane abatishoboye kuko amafaranga baduca ari makeya ugereranije n’ayo ibindi Bigo bisaba ababyeyi”
Usibye ababyeyi baharerera, n’abarimu baryigishamo bavuga ko bababajwe no kuba bagiye kuba abashomeri kuko amafaranga bahembwa ariyo atunze Imiryango yabo.
Ibyishaka Clémentine wigisha muri iri Shuri ati: “Iki Kigo cyari kidufatiye runini, murumva ko gusenya iri Shuri bigiye kutugiraho ingaruka.”
Uyu murezi avuga ko mbere yuko Ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge wa Nyamabuye bufata icyemezo cyo gusenya ishuri, bagombye gutekereza ku bana bahiga, ndetse no ku barezi bahigisha bukamenya aho bazerekeza.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric avuga ko bahaye Uwimabera Anastasie washinze Ishuri icyangombwa cyo kubaka inyubako y’igihe gito, kitarenza imyaka ibiri.
Bizimana yabwiye UMUSEKE ko iyo myaka ibiri yarangiye yanga kuva ku izima ahubwo akomeza kubaka, kandi yagombaga gukurwaho kugira ngo hakurikizwe igishushanyombonera cy’Akarere.
Ati: “Twamwandikiye amabaruwa atatu tumusaba kuvanaho izo nyubako, arabyanga dufata umwanzuro wo kurisenya.”
Uyu Muyobozi avuga ko inyubako y’Ishuri itajyanye n’icyerekezo cy’Umujyi kuko yubakishije imbaho.
Bizimana avuga ko aciye bugufi akongera kwandikira Ubuyobozi ko yifuza kubaka bijyanye n’icyerekezo, cyangwa indi nyubako, bamuha icyangombwa.
Avuga ko abana ubu bari mu biruhuko amashuri natangira bazashakirwa andi mashuri bigamo.
Ubwo twateguraga iyi nkuru, umugabo wa Uwimabera Anastasie yari akiri kuri Sitasiyo ya Polisi.
Amakuru UMUSEKE ufite yemeza ko uyu mugabo yiyambaje Umunyamategeko kugira ngo RIB imubaze bari kumwe, kuko ngo avuga ko yafunzwe mu buryo budakurikije amategeko.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
