Kigali – Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’Igihugu, Hon Tito Rutaremera yabwiye Abanyamulenge ko bakwiriye guhaguruka bakarwanya ubwicanyi bukorerwa bene wabo, avuga ko intambara bashowemo n’ “ubutegetsi bubi” izahagarara ari uko ibice byose by’icyo Gihugu bibohowe.
Yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka Abanyamulenge 166 biciwe mu nkambi yo mu Gatumba mu gihugu cy’u Burundi, ndetse no mu bindi bice bitandukanye byo muri Congo.
Umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki ya 13/08/2026.
Hon Rutaremera yatanze ingero ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, avuga ko iyo FPR- INKOTANYI idatsinda urugamba, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari kwemerwa.
Ati: “Kugira ngo Jenoside yitwe Jenoside byatewe n’uko FPR itsinze urugamba, kuko iyo ijya gutsindwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo yari kwemerwa.”
Rutaremera yongeyeho ko iyo u Rwanda rudashyiraho Inkiko Gacaca ngo imanza hafi miliyoni 2 z’abagize uruhare muri Jenoside zicirwe nta mahanga yari kubikora.
Hon Rutaremera yabwiye Abanyamulenge ko nta butabera bashobora kubona, badafashe Igihugu ngo bagarure umutekano mu bice byose bigize Intara za Congo.
Yongeyeho ati: “Ubutabera butangwa n’Igihugu, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Umuryango Mpuzamahanga (L’ONU) uhari baje kwemera ko Jenoside yitwa Jenoside twatsinze urugamba.”
Yakomeje agira ati: “Natwe turacyategereje Ubutabera nta Murundi n’umwe ukekwaho iki cyaha twari twazana.”
Yababwiye ko Igihugu cyabo ari Congo kandi ko igihugu ari cyo gifata iya mbere kuyemeza cyangwa kuyihakana, abasaba guhaguruka bakarwana iyo ntambara bashowemo, kuko Congo yiswe Congo Abanyamulenge bahari.
Ati “Umugabo arigira yakwibura agapfa.”

Muri uwo muhango wo kwibuka abiciwe mu Gatumba, uwavuze mu Izina rya rw’Abanyamulenge, Mutware Alexis avuga ko abenshi mu biciwe mu Gatumba bari abagore n’abana bari bahungiye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ushinzwe Impunzi (UNHCR), bahunga ubwicanyi bwari butangiye kubakorerwa mu Burasirazuba bwa Congo ahitwa Uvira, ahubwo bapfira ku butaka bw’u Burundi.
Ati: “Iperereza ry’Umuryango w’Abibumbye ryagaraje ko abagize uruhare muri ubu bwicanyi ari PALIPEHUTU-FNL, FDLR, FARDC, na MAIMAI, abayobozi ba FNL na bo ubwabo barabyemeye.”
Mutware avuga ko ubu bwicanyi muri Congo bukomeje kubaho kuko Abanyamulenge barimo kwicwa.
Yakomeje agira ati: “Nubwo bimeze bityo ariko turashimira Perezida Paul Kagame kuba yaramaganye ku mugaragaro ubwo bwicanyi, n’ibindi bikorwa by’ihohoterwa bikomeje gukorerwa Abanyamulenge mu gihe Isi yose ikomeje guceceka ikabyirengagiza.”
Mu batanze ubuhamya n’ibiganiro barimo Dr Mugabe Aggée, na Me Gaseminari Jean Baptiste bavuga ko ubutegetsi bwa Congo n’ubw’u Burundi bidashobora guha ubutabera Abanyamulenge n’Abatutsi muri rusange, kuko aribwo bukomeje kubica.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kigali
