Kutigira ntibindebe byagaragajwe nk’ibyafasha mu gukura abana mu mirimo ivunanye

Inzego zitandukanye zahuriye mu biganiro buhiriweho by'ubuvugizi

Gukorera hamwe kw’inzego za Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta n’abaturage byagaragajwe nk’imwe mu nzira z’ingenzi zafasha gukura abana mu mirimo ivunanye no kubasubiza ku mashuri, aho gukomeza gukora imirimo ibangamira ubuzima n’ejo hazaza habo.

Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu, tariki ya 13 Kanama 2026, mu biganiro bihuriweho by’ubuvugizi byateguwe na Sendika y’Abakozi Baharanira Uburenganzira bwa Muntu (STRADH) muri gahunda yayo ya TWIYUBAKIRE Program, iterwa inkunga na Foreign, Commonwealth and Development Office (FCDO) ku bufatanye na Trocaire Rwanda.

Dusabimana Telesphore, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, yavuze ko kuba muri uyu murenge hari ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro bituma hari abana bajyamo gushaka amafaranga.

Ati “Iyi mirimo ikoreshwa abana ibangiza mu buryo bw’umubiri no mu mutwe. Ubu ni ugufatanya, duhereye mu Isibo, twigisha imiryango n’abana ubwabo kugira ngo tubakure muri ibyo bidafite inyungu z’ejo hazaza.”

Bizimana Alphonse, Umuyobozi wa STRADH, yavuze ko kuva mu 2011 iyi sendika imaze gufasha abana barenga 940 kuva mu mirimo ivunanye, irimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gukora akazi ko mu rugo, kuragira inka n’ubwubatsi.

Yavuze ko bamwe muri abo bana bafashijwe kwiga imyuga ndetse bagahabwa ibikoresho bibafasha kwibumbira hamwe no gutangira imishinga ibinjiriza amafaranga.

Bizimana yavuze ko kimwe mu bituma abana bajya mu mirimo ivunanye ari imyumvire ya bamwe mu babyeyi, cyane cyane ababona ko abana bakwiye gukora imirimo nk’iyo bakora.

Ati “Ikintu twabonye kibatera kujya mu mirimo ivunanye ni imyumvire n’ubujiji bwa bamwe mu babyeyi bumva ko abana babo na bo bakwiriye gukora nk’ibyo bakora. Niba bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bumva ko n’abana babo batangira gucukura bakiri bato.”

Yagaragaje ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye, aho Leta, abikorera n’imiryango itari iya Leta bahuriza hamwe imbaraga mu bukangurambaga no mu gushakira abana ubundi buryo bwo kubaho butabasaba gukora imirimo ibujijwe.

Ati “Abikorera n’imiryango itari iya Leta bakwiriye gufatanya na Leta, bagahuriza imbaraga hamwe mu kwigisha abantu ibibi byo gukoresha abana imirimo, nk’uko bibujijwe n’itegeko.”

Sonia Uwamahoro wo mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, ubu ufite imyaka 22, yavuze ko yatangiye gukora akazi ko kwahirira inka afite imyaka icyenda, kubera gushaka amafaranga.

Ati “Nkanjye icyatumaga nkora iyo mirimo byari ubukene. Abandi usanga ari imyumvire y’ababyeyi babwira abana babo kujya gushaka amafaranga.”

Uwamahoro yavuze ko binyuze muri gahunda ya TWIYUBAKIRE Program ya STRADH, we na bagenzi be bakoraga akazi ko mu rugo bafashijwe kwiga umwuga wo gutunganya ubwiza. Ubu bakorana muri salon de coiffure ibafasha kwiteza imbere no kubona amafaranga.

U Rwanda rufite politiki n’amategeko agamije kurandura imirimo ikoreshwa abana, kubarinda imirimo ivunanye no kubasubiza mu mashuri kugira ngo bakure neza kandi bazavemo abaturage bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Itegeko No 66/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigenga umurimo mu Rwanda riteganya ibihano ku muntu ukoresha umwana mu mirimo ibujijwe.

Ingingo ya 117 y’iri tegeko ivuga ko umukoresha ku giti cye ukoresha umwana umwe mu mirimo ibujijwe ku mwana, aba akoze icyaha. Iyo ahamwe n’icyaha n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 5.000.000 Frw, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Iyo uwakoze icyaha ari isosiyete, ikigo, umuryango cyangwa ishyirahamwe bya Leta cyangwa byigenga, ahanishwa ihazabu ivugwa muri iyi ngingo yikuba inshuro ebyiri.

Abakoreshwaga imirimo ivunanye ubu bigishwa imyuga itandukanye
Abantu batandukanye basuye aho STRADH yahurije urubyiruko ngo rwige imyuga
Bimwe mu bikorwa n’urubyiruko rwakuwe mu mirimo ivunanye
Bizimana Alphonse, Umuyobozi wa STRADH, yavuze ko kuva mu 2011 iyi sendika imaze gufasha abana barenga 940 kuva mu mirimo ivunanye
Dusabimana Telesphore, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article