Nyaruguru: Polisi iravuga ko inkongi y’umuriro yibasiye agace kegereye Pariki ya Nyungwe yamaze kuyizimya.
Inkongi y’umuriro yibasiye agace k’ishyamba kari hafi ya Pariki ya Nyungwe, mu Murenge wa Muganza, mu Karere ka Nyaruguru, yamaze kuzima hakaba hahiye Hegitare 40 zisaga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko ashimira inzego zitandukanye zagize uruhare mu bikorwa byo kuzimya uwo muriro.
Ati: “Turashimira inzego zitandukanye zirimo ingabo, abaturage, inzego z’ibanze ndetse n’abashinzwe Pariki ya Nyungwe bagize uruhare rukomeye mu gufatanya na Polisi mu bikorwa byo kuzimya inkongi. Kugeza ubu inkongi yazimijwe ahangana na Hegitari 40 zisaga.”
Avuga ko hakiri gukorwa iperereza ku cyaba cyateye iyi nkongi. Gusa akavuga ko hakekwa abakorera ibikorwa bitemewe muri Pariki nk’ubuvumvu batwika bagiye guhakura, n’ibindi.
CIP Kamanzi yasabye abaturage batuye hafi ya Pariki ya Nyungwe kwirinda ibikorwa bishobora guteza inkongi y’umuriro.
Ati: “Turakangurira abaturiye Pariki kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose bishobora guteza inkongi y’umuriro.”
Yibukije kandi abakora ibikorwa bitemewe muri Pariki ya Nyungwe ko binyuranyije n’amategeko kandi ko bakwiye kubireka.
Ati: “Kurinda ibidukikije ni inshingano ya buri wese. Ubyirengagije kandi akagira uruhare mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, abihanirwa n’amategeko.”
Ibyamenyekanye ku nkongi yibasiye agace kegereye Pariki ya Nyungwe
UMUSEKE.RW

