Evra yahishuye ko kuza mu Rwanda ari isezerano yari yarahaye Perezida Kagame

Patrice Evra wabaye Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku Isi, waje mu Rwanda mu bikorwa birimo ibyo Kwita Izina abana b’ingagi, yavuze ko ryari isezerano yahaye Perezida Paul Kagame, kandi abifata nko kuba umunyamugisha kuko zari inzozi ze.

Ibi Evra yabitangaje kuri uyu wa 4 Nzeri 2026, mu muhango wo Kwita Izina uri kuba ku nshuro ya 21, wabereye mu Karere ka Musanze. Abana 22 ni bo bahawe amazina.

Mu kiganiro cyatanzwe n’uyu Munyabigwi, yavuze ko kuva ku munsi wa mbere agera mu Rwanda nk’uko yari yarabisezeranyije Perezida Kagame, yarwishimiye, ashingiye ku kongera kwiyubaka kwarwo nyamara rwari ruvuye mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Nishimiye ko kera kabaye nageze mu Rwanda, nk’isezerano nari narahaye Perezida w’u Rwanda mu myaka itandatu ishize. Ni intangiriro nziza kuko nabanje kujya kwibuka Jenoside. Wari umunsi wegeranye, ariko byari ingirakamaro kuko aho ngiye hose nifuza kumenya amateka n’umuco waho, kuko akenshi ibyo tubona ku mashusho hari igihe biba bitandukanye n’ibihari.”

“Ndi ku Rwibutso rwa Jenoside (rwa Kigali ku Gisozi), nakozwe ku mutima n’ibyo nabonye. Ubu ndumva kandi nkanaterwa ishema n’Abanyarwanda, kuko ntabwo nzi ko nzahura n’abandi bantu bakomeye kuri iyi Si, nko kugira imbaraga zo kubabari.”

Kujya gusura ingagi zo mu birunga, ni kimwe mu bikorwa Patrice ukomoka mu Bufaransa yavuze ko atazibagirwa kuko abifata nk’inzozi ze zabaye impamo.

Ati “Ejo nagiye gusura ingagi kuko sinari nzi ko mu buzima bwanjye nzasura ingagi aho zituye. Nagize ibihe byiza. Buri munsi ndi kumara hano urukundo ruri kwiyongera cyane. Ndishimye kuko ni inzozi zanjye zabaye impamo. Ni byiza cyane, ndiyumva nk’umunyamugisha, nkunda u Rwanda. Igitekerezo cyo kuzana ibyishimo mu Rwanda, nzagishyigikira.”

Evra ukomoka muri Sénégal, yongeyeho ko mu bihugu byose bya Afurika yagenzemo, u Rwanda ari rwo yasanze rufite isuku kurenza ahandi.

Ubwo yari mu Kinigi mu muhango wo Kwita izina abana b’Ingagi, Evra iyo yahaye izina yayise ‘Umugabura.’

Uyu munyabigwi wari mu myugariro w’ibumoso, yakiniye amakipe atandukanye kandi akomeye arimo Manchester United yo mu Bwongereza yabereye kapiteni, Marseille yo mu Bufaransa, Juventus yo mu Butaliyani, anakinira Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa na yo ayibera kapiteni.

Ari kumwe na Man U, yegukanye ibikombe bitanu bwa Shampiyona y’u Bwongereza, atwara UEFA Champions League mu 2008, anakinira igihugu cye imikino 81.

Evra yise umwana w’Ingagi ‘Umuganura’
Patrice Evra yishimiye u Rwanda

UMUSEKE.RW

Share This Article