Ibihugu by’u Rwanda na Ukraine byasinyanye amasezerano yo gukuraniraho visa ku baturage b’ibihugu byombi bafite pasiporo z’aba-Diplomate.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier na mugenzi we wa Ukraine, Andrii Sybiha, ubwo bari bahuriye i New York mu Nama ya 81 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Minisitiri Nduhungirehe na Andrii Sybiha kandi baganiriye ku kwagura umubano mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Ukraine.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yanditse ku rubuga rwa X ko ikiganiro yagiranye na Nduhungirehe cyibanze ku mahoro, aho baganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington yasinywe n’u Rwanda na Congo ndetse banaganira ku cyarangiza intambara Ukraine ihanganyemo n’u Burusiya.
Ati ” Nashimiye mugenzi wanjye ku ijwi rye n’inkunga ihoraho mu byemezo by’ingenzi bifitanye isano na Ukraine muri Loni.”
Yasobanuye ko Ukraine iha agaciro umubano n’u Rwanda kandi barajwe inshinga no kuwagura.
Umubano w’u Rwanda na Ukraine watangiye mu 1993 ndetse ugenda ukura kugeza ubwo muri 2024 iki Gihugu gifunguye Ambasade i Kigali mu Rwanda.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

